Ihuriro ry’imitwe ya politike harimo na M23 biteguye kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, mu minsi ya vuba.
N’ibyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 28/03/2024, bitangajwe n’umuhuza bikorwa w’i huriro ry’imitwe ya politike n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC).
Umuyobozi wayo ariwe Corneille Nangaa wigezeho kuyobora komisiyo ishinzwe gutegura amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko we nabagenze be biteguye kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu minsi iri mbere mike.
Avuga kandi ko ihuriro ryabo ribabajwe n’umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kivu y’Amajyepfo, aho yagaragaje ko ingaruka z’u mutekano muke zituma abaturage banyagwa ibyabo.
Yagize ati: “Aho gukemura ibibazo, leta ya perezida Félix Tshisekedi yahisemo gucyagaguramo ibice Abanyekongo ashingiye ku moko, aha intebe ivanguramoko, inzara, ubujura no gusahura imitungo y’abaturage, kwica Abanyapolitike no gukoresha ubutabera nabi. Yahisemo guhisha amakosa, maze akabirundurira byo se kuri Kagame.”
Yakomeje agira ati: “Mu minsi iri imbere tuzafata Goma, Kivu zombi, Grand-Oriental, Equateur, Katanga, Kasaï, Bandundu, Congo-Central n’umurwa mukuru. I Kinshasa tuzahagera kugira dushyireho ubutegetsi bw’i Gihugu ku bera ko turi mu karengane.”
Ibi biganiro byabereye i Kiwanja, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Byari ibiganiro by’itabiriwe n’abandi bayobozi bohejuru bagize iri huriro rya AFC, barimo Bertrand Bisimwa, n’abandi.
AFC yashinzwe ahagana mu mwaka w’2023. Kuyishinga byabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Ibi biganiro AFC ya bikoresheje mu gihe kuri uyu wa Gatatu, w’iki Cyumweru turimo, i New York, muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari habereye i biganiro byabagize aka Nama gashinzwe umutekano ku Isi mu muryango w’Abibumbye.
Muri ibyo biganiro by’i New York abarimo Bintou Keita, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’u muryango w’Abibumbye muri RDC, bavuze ko M23 irimo kwiyubaka cyane, ndetse ko kandi ikomeje gufata ibindi bice mu buryo butigeze bubaho kuva kera.
MCN.