Corneille Nangaa Yavuze ku bihano bya Loni Yafatiwe, Asobanura Impamvu Zabyo Anashimangira ko AFC/M23 Izakomeza Urugamba
Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yavuze ko ibihano bishya byafashwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UN Security Council) kuri we ari “ibya politiki”, ariko ko bitazagira icyo bihindura ku rugamba avuga ko bagamije kurengera abaturage bavuga ko bamaze igihe bahohoterwa.
Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yavuze ko adaha agaciro gakomeye ibyo bihano birimo gufatira umutungo no kumubuza gukora ingendo, avuga ko bisa n’ibindi yari yarafatiwe mbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Yagize ati ibyo bihano “bishingiye kuri politiki”, avuga ko bidashobora guhagarika ibikorwa bya AFC/M23. Yabigereranyije n’ibihano bikomeye avuga ko yigeze gukatirwa na Leta ya Kinshasa, avuga ko nubwo byafashwe, bitazabuza gukomeza ibyo yise “urugamba rwo kubaho cyangwa kubura”.
Corneille Nangaa yavuze ko AFC/M23 izakomeza ibikorwa byayo bya gisirikare, ashimangira ko nta gahunda bafite yo guhagarika imirwano kugeza igihe, nk’uko abivuga, abaturage bahagurukiye kurengera bazabona amahoro n’umutekano birambye.
Yongeyeho ko urugamba rwabo rugamije kurenganura abaturage avuga ko bamaze igihe batotezwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ibihano bya Loni bitazababuza gukomeza ibikorwa byabo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ahandi muri RDC.
Ibi bihano bishya bya Loni bije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imirwano ikomeje hagati y’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ndetse n’abafatanyabikorwa bazo, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Iyo mirwano ikomeje guteza ihungabana mu baturage, aho benshi bakomeje kuva mu byabo, ndetse hakiyongera ibibazo by’ubutabazi muri ako karere.
Corneille Nangaa yasabye ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC byakemurwa binyuze mu nzira ya politiki, ariko ashimangira ko AFC/M23 izakomeza ibyo yise urugamba rwo kurengera abaturage kugeza igihe hazaboneka igisubizo kirambye.






