• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, July 18, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kivu y’Amajyepfo: Nyuma y’Amagambo y’Umuyobozi w’Intara, Isesengura Ryagaragaje ko Ibyo Yatangaje Atari Ukuri

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 18, 2026
in Conflict & Security
0
Kivu y’Amajyepfo: Nyuma y’Amagambo y’Umuyobozi w’Intara, Isesengura Ryagaragaje ko Ibyo Yatangaje Atari Ukuri
66
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kivu y’Amajyepfo: Nyuma y’Amagambo y’Umuyobozi w’Intara, Isesengura Ryagaragaje ko Ibyo Yatangaje Atari Ukuri

You might also like

RDC: Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta, Yasobanuye Intego y’Ibiganiro by’Igihugu n’Icyo Bigamije

Goma: Corneille Nangaa Yifatanyije n’Abaturage mu Gikorwa cyo Gutera Ibiti, AFC/M23 Ivuga ko Kubungabunga Ibidukikije Ari Inshingano za Buri Munyagihugu

South Kivu: Analysis Finds Acting Provincial Governor’s Claims Were Not Supported by Verified Evidence

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Umuyobozi w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Elakano, yatangaje ko hari amakuru avuga ko abacanshuro b’Abafaransa baba bari ku ruhande rw’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ukorana bya hafi n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), mu mirwano ikomeje kubera mu bice bitandukanye by’iyo Ntara.

Uyu muyobozi yavuze ko abo barwanyi b’abanyamahanga bakekwaho kuba baragerageje gufata agace ka Kitutu, kari muri Teritwari ya Mwenga, ahafatwa nk’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare. Yavuze kandi ko bahuye n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.

Jean-Jacques Elakano yongeye kuvuga ko hari n’abanyamahanga bakekwaho kugira uruhare mu gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu bitero bigabwa ku birindiro by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Nyuma y’aya magambo, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho n’amafoto yavugwaga ko agaragaza abasirikare b’Abafaransa bafashwe n’ingabo za FARDC mu Burasirazuba bwa RDC. Gusa, hari abavuga ko ayo mashusho ari ayahimbwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, agamije gushyigikira iyo mvugo no kwerekana ko hari abanyamahanga bari ku rugamba.

Hari kandi abemeza ko ayo mashusho yashyizwe ahagaragara mu rwego rwo kugerageza kwisobanura nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho ivugwaho gutsinda FARDC mu bice bitandukanye bikikije santere ya Minembwe, birimo Mikenke, Rwitsankuku, Point Zero, Kwa Mulima n’ahandi.

Aya mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nka Facebook na X (Twitter), aho bamwe bayafashe nk’ikimenyetso cy’uko hari abasirikare b’Abafaransa bari mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ariko igenzura ryakozwe ku kuri kw’ayo mashusho ryagaragaje ko nta gihamya yizewe ihari yemeza ko hari abasirikare b’Abafaransa bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, nta tangazo ryatanzwe n’Ingabo za FARDC, Minisiteri y’Ingabo ya RDC, Minisiteri y’Itangazamakuru cyangwa Ambasade y’u Bufaransa muri RDC ryemeza ko hari abasirikare b’Abafaransa bafashwe. Amakuru nk’ayo yashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ukorera ubutegetsi bwa Kinshasa, bufite icyicaro i Uvira, nyuma y’uko AFC/M23 ifashe umujyi wa Bukavu.

Si ubwa mbere amakuru nk’aya avuzwe. No mu myaka yashize hagiye hakwirakwizwa ibirego bisa n’ibi, ariko u Bufaransa bwakomeje kubihakana, buvuga ko budafite ingabo zabwo ziri mu bikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bibaye mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje kurangwa n’urusobe rw’ibibazo bya politiki, umutekano n’amakimbirane hagati y’impande zitandukanye.

Mu rwego rwo gusuzuma niba ayo mashusho ari ay’ukuri, hakozwe isesengura hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gutahura amashusho yakozwe cyangwa yahinduwe hakoreshejwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI).

Ibyavuye muri iryo sesengura byagaragaje ko ayo mashusho afite ibimenyetso bikomeye byerekana ko yakozwe n’ikoranabuhanga rya AI.

Raporo y’isesengura yagaragaje ibi bikurikira:

Ishusho ya mbere ifite amahirwe ya 97.7% yo kuba yarakozwe na AI.

Ishusho ya kabiri ifite 99.9%.

Ishusho ya gatatu ifite 86.6%.

Ishusho ya kane ifite 99.4%.

Ibi bivuze ko ayo mashusho adashobora gufatwa nk’ikimenyetso gifatika cyemeza ko hari abasirikare b’Abafaransa bafashwe muri RDC.

Ibi kandi byongeye kugaragaza uruhare runini imbuga nkoranyambaga zigira mu ntambara zo muri iki gihe, aho amakuru y’ibinyoma, amashusho yahimbwe cyangwa ayakuwe mu bindi bihe ashobora gukoreshwa mu kuyobya abaturage no gukaza umwuka w’amakimbirane.

Abasesenguzi b’amakuru bagaragaza ko amakuru n’amashusho ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare akwiriye kubanza kugenzurwa no kwemezwa n’ibimenyetso bifatika mbere yo gufatwa nk’ukuri.

Ku rundi ruhande, hari abibaza niba umuyobozi watangaje ayo makuru yarayagenzuye bihagije mbere yo kuyatangaza, kuko abayobozi basabwa gutangaza amakuru yizewe kandi yagenzuwe. Ibi bikomeje kongera impaka ku birego bimaze igihe bivuga ko hari bamwe mu bayobozi ba Leta ya Kinshasa bakunze gushinjwa gutangaza amakuru adafite gihamya ihagije.

Tags: AbafaransaElokanoIbinyomaMRDP-TWIRWANEHO
Share26Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC: Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta, Yasobanuye Intego y’Ibiganiro by’Igihugu n’Icyo Bigamije

by Bahanda Bruce
July 18, 2026
0
RDC: Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta, Yasobanuye Intego y’Ibiganiro by’Igihugu n’Icyo Bigamije

RDC: Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta, Yasobanuye Intego y’Ibiganiro by’Igihugu n’Icyo Bigamije MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye gutanga ibisobanuro birambuye...

Read moreDetails

Goma: Corneille Nangaa Yifatanyije n’Abaturage mu Gikorwa cyo Gutera Ibiti, AFC/M23 Ivuga ko Kubungabunga Ibidukikije Ari Inshingano za Buri Munyagihugu

by Bahanda Bruce
July 18, 2026
0
Goma: Corneille Nangaa Yifatanyije n’Abaturage mu Gikorwa cyo Gutera Ibiti, AFC/M23 Ivuga ko Kubungabunga Ibidukikije Ari Inshingano za Buri Munyagihugu

Goma: Corneille Nangaa Yifatanyije n'Abaturage mu Gikorwa cyo Gutera Ibiti, AFC/M23 Ivuga ko Kubungabunga Ibidukikije Ari Inshingano za Buri Munyagihugu MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu rwego rwo guteza...

Read moreDetails

South Kivu: Analysis Finds Acting Provincial Governor’s Claims Were Not Supported by Verified Evidence

by Bahanda Bruce
July 18, 2026
0
South Kivu: Analysis Finds Acting Provincial Governor’s Claims Were Not Supported by Verified Evidence

South Kivu: Analysis Finds Acting Provincial Governor’s Claims Were Not Supported by Verified Evidence MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) The Acting Governor of South Kivu Province, Jean-Jacques Elakano, recently...

Read moreDetails

Corneille Nangaa Responds to UN Sanctions, Explains Their Motive and Reaffirms AFC/M23’s Commitment to Continue Its Campaign

by Bahanda Bruce
July 18, 2026
0
Corneille Nangaa Responds to UN Sanctions, Explains Their Motive and Reaffirms AFC/M23’s Commitment to Continue Its Campaign

Corneille Nangaa Responds to UN Sanctions, Explains Their Motive and Reaffirms AFC/M23's Commitment to Continue Its Campaign MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Corneille Nangaa, the Coordinator of the Alliance...

Read moreDetails

Corneille Nangaa Yavuze ku bihano bya Loni Yafatiwe, Asobanura Impamvu Zabyo Anashimangira ko AFC/M23 Izakomeza Urugamba

by Bahanda Bruce
July 18, 2026
0
Corneille Nangaa Yavuze ku bihano bya Loni Yafatiwe, Asobanura Impamvu Zabyo Anashimangira ko AFC/M23 Izakomeza Urugamba

Corneille Nangaa Yavuze ku bihano bya Loni Yafatiwe, Asobanura Impamvu Zabyo Anashimangira ko AFC/M23 Izakomeza Urugamba Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yavuze ko ibihano bishya...

Read moreDetails
Next Post
South Kivu: Analysis Finds Acting Provincial Governor’s Claims Were Not Supported by Verified Evidence

South Kivu: Analysis Finds Acting Provincial Governor’s Claims Were Not Supported by Verified Evidence

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?