Ni Bande Bazasimbura António Guterres? Dore Abakandida Batandatu Bahataniye Kuyobora Loni n’Ibikomeye Babarizwaho
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Igikorwa cyo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye (Loni/ONU) kigeze mu cyiciro gikomeye, mu gihe manda ya António Guterres izarangira tariki ya 31/12/2026, nyuma yo kuyobora uwo muryango imyaka 10, kuva muri Mutarama 2017. Nk’uko amategeko ya Loni abiteganya, Umunyamabanga Mukuru ashobora kuyobora manda ebyiri gusa, buri imwe ikamara imyaka itanu.
Kugeza ubu, abakandida batandatu bamaze gutangwa ku mugaragaro n’ibihugu binyamuryango. Benshi muri bo ni abahoze ari abakuru b’ibihugu, mu gihe abandi ari abayobozi bakomeye mu nzego mpuzamahanga bafite ubunararibonye mu bya dipolomasi.
Abakandida batandatu bahatanira kuyobora Loni
1. Macky Sall (Senegal – Afurika)
Ni Perezida wahoze ayobora Senegal kuva mu 2012 kugeza mu 2024. Yatanzwe nk’umukandida n’u Burundi, akaba ari na we mukandida rukumbi uhagarariye umugabane wa Afurika. Perezida wa Senegal uri ku butegetsi, Bassirou Diomaye Faye, na we yamaze kumushyigikira ku mugaragaro.
2. Rafael Mariano Grossi (Argentine – Amerika y’Epfo)
Ni Umunya-Argentine uyobora Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA). Azwi cyane mu bikorwa byo kugenzura ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri no mu mishyikirano igamije guteza imbere umutekano mpuzamahanga.
3. Rebeca Grynspan Mayufis (Costa Rica – Amerika yo Hagati)
Ni Umunya-Costa Rica wabaye Visi Perezida w’icyo gihugu, akaba ananayobora UNCTAD, ishami rya Loni rishinzwe ubucuruzi n’iterambere. Azwi nk’impuguke mu bukungu no mu iterambere rirambye.
4. María Fernanda Espinosa Garcés (Ecuador – Amerika y’Epfo)
Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ecuador, ananayobora Inteko Rusange ya Loni (UN General Assembly), ibintu byamuhaye uburambe bukomeye mu miyoborere y’uyu muryango.
5. Carolyn Rodrigues-Birkett (Guyana – Amerika y’Epfo)
Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guyana, akaba asanzwe ahagarariye igihugu cye muri Loni. Azwi cyane mu rwego rwa dipolomasi no mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.
6. Michelle Bachelet Jeria (Chili – Amerika y’Epfo)
Ni Perezida wahoze ayobora Chili inshuro ebyiri, akaba yaranabaye Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu. Azwi cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu n’uburinganire.
António Guterres, ukomoka muri Portugal, yatangiye inshingano zo kuyobora Loni muri Mutarama 2017. Muri manda ze ebyiri, yashimiwe ibikorwa byinshi birimo:
- Gushyira imbere urugamba rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere no gusaba ibihugu kongera ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
- Guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no gusaba ko inkingo zigera ku bihugu byose.
- Gukomeza ibikorwa by’ubutabazi ku mpunzi n’abimuwe n’intambara.
- Gushyigikira amahoro no gushishikariza gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro.
- Guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu buyobozi bwa Loni.
Nubwo hari byinshi yashimiwe, Guterres yanakunze kunengwa ku ngingo zitandukanye zirimo:
- Kunengwa ko Loni yananiwe guhagarika intambara zikomeye zirimo izo muri Ukraine, Gaza, Sudani n’ibice by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
- Kuvugwaho kutagira ubushobozi buhagije bwo gushyira igitutu ku bihugu bikomeye bifite ububasha bwo gufata ibyemezo muri Loni.
- Guhura n’ikibazo cy’ubuke bw’ingengo y’imari ndetse n’ibibazo by’imikorere mu nzego zimwe na zimwe za Loni.
- Abasesenguzi bamwe bavuga ko ivugurura ryifuzwaga muri Loni ryagenze buhoro ugereranyije n’uburemere bw’ibibazo isi ihanganye na byo.
Mu minsi iri imbere, Akanama k’Umutekano ka Loni kazatangira gusuzuma abakandida mbere yo gutanga izina rizashyikirizwa Inteko Rusange ya Loni, kugira ngo yemeze Umunyamabanga Mukuru mushya uzatangira inshingano ze tariki ya 01/01/2027.






