DRC: Bitakwira yashimye imiyoborere ya AFC/M23/MRDP, anenga iya Wazalendo mu mvugo ikomeye
Umudepite wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Justin Bitakwira Bihona, yatangaje ko “ibice bigenzurwa na AFC/M23/MRDP birimo umutekano n’amahoro ugereranyije,” anenga bikomeye imyitwarire n’imikorere by’abarwanyi ba Wazalendo bafatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya uwo mutwe.
Bitakwira, usanzwe anafite uruhare mu guhuza ibikorwa bya politiki bya Wazalendo, yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa mbere tariki ya 24/11/2025. Iki kiganiro cyabaye nyuma y’imirwano ikomeye yavutse hagati ya Wazalendo na FARDC i Uvira, yahitanye ubuzima bw’abantu kandi igasiga abandi benshi bakomerekejwe.
Mu magambo akakaye, Bitakwira yagarutse ku bukana bw’imirwano ivugwaho guterwa n’ukutavuga rumwe hagati ya FARDC na Wazalendo, avuga ko ibyo bari gukora binyuranye n’icyo abaturage babitezeho.
Yagize ati: “Amasasu yo gupfusha ubusa murasa iminsi yose. Wazalendo, musubiranamo na FARDC umunsi ku wundi. Mwibuke ko nta n’umwe muri mwe washoboraga kugera i Luvungi cyangwa i Sange. Ubu ntituzi neza abahindutse abanzi b’igihugu hagati yanyu na AFC/M23/MRDP.”
Yakomeje yerekeza ku bice biri mu maboko ya AFC/M23/MRDP, avuga ko nubwo amakosa atabura, umutekano uhari urenze uwo mu bice birimo ingabo za Leta na Wazalendo.
Ati: “I Bukavu aho AFC/M23/MRDP-Twirwaneho igenzura, abaturage bari mu mahoro, no muri Goma nuko bimeze. Ibice byose bigenzurwa na AFC/M23/MRDP, abaturage baho bafite ituze kurusha aha.”
Bitakwira, yemeje ko mu 2023 ari we watumye Wazalendo bava mu ishyamba, yavuze ko imikorere yabo iri kugana mu buryo budafitiye igihugu akamaro.
Ati: “Wazalendo, shetani yarabinjiriye. Abaturage bazabatererana bagarukire AFC/M23/MRDP.”
Yageze n’aho avuga ko ubuyobozi bwa RDC bwabagiriraga icyizere ariko ko ubu batashimiwe.
Ati: “Kamanda Yakutumba, René Itongwa, Kamama, Makanaki, Ngomanzito n’abandi… Kinshasa yarabubahaga cyane ariko noneho ubu muranzwe cyane. Umwenda w’umweru iyo umenetseho amaraso ntawongera kuwambara. Muzageraho mufatwa nk’ ibishingwe bata kw’icyukiro.”
Amagambo ya Bitakwira akomeje gutera impaka muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage n’abasesenguzi bibaza ku ngaruka z’iyi mvugo mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye. Ntacyo ubuyobozi bwa FARDC cyangwa ubwa Wazalendo buremeza cyangwa buhakana kuri ibi birego kugeza ubu.
Iyo mvugo ije mu gihe intambara ihanganishije FARDC, Wazalendo na AFC/M23/MRDP ikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibice byinshi bikomeje kugwa mu maboko ya AFC/M23/MRDP–Twirwaneho muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.






