Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

EAC irashinja RDC kutishyura ibirarane ifitiye uyu muryango.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 23, 2024
in Regional Politics
0
EAC irashinja RDC kutishyura ibirarane ifitiye uyu muryango.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

EAC irashinja RDC kutishyura ibirarane ifitiye uyu muryango.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Inteko ishinga amategeko mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba(EAC) iranenga ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kutishyura imisanzu igihugu abereye perezida gisabwa kwishyura kuva iki gihugu cyinjira muri uyu muryango.

Mu kwezi kwa Gatatu umwaka w’ 2022 nibwo Repubulika ya demokarasi ya Congo yinjiye mu muryango wa EAC . Yagombaga kuba yarishyuye iyi misanzu y’imyaka ibiri ingana na miliyoni 14,7; z’amadolari y’Amerika bitarenze tariki ya 30/08/2024.

Igihe kingana n’imyaka ibiri y’ingengo y’imari irangiye Leta ya Kinshasa itaratanga umusanzu, EAC yatangiye gukusanya uwo mumwaka w’2024/2025 tariki ya 1/07. Somalia yinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa Gatatu 2024 yo yamaze gutanga miliyoni 7,85 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe RDC isabwa kwishyura umusanzu wa miliyoni 22,5 z’amadolari w’imyaka itatu y’ingengo y’imari, nta cyizere cy’uko izawishyura vuba kuko ntacyo ivuga kuri ibi birarane byose.

Ubwo abagize inteko ya EAC baganiraga n’itangazamakuru muri Uganda, depite Dennis Namara uhagarariye Uganda yagaragaje ko bagenzi be bo muri RDC bakwiye kwitabira ibikorwa byayo bifashishije ikorana buhanga kuko iyo bavuye iwabo, uyu muryango ubishyurira amafaranga abatunga n’ayicumbi.

Yasobanuye ko mu mwaka n’igice ushize, abadepite ba RDC bitabira imirimo y’inteko, uyu muryango umaze kubishyurira miliyoni 3 z’amadolari, nyamara bitari bikwiye bitewe n’uko igihugu cyabo kitishyura imisanzu.

Ati: “Tekereza. Kuva RDC yakwinjira mu muryango, twabashoyeho miliyoni 3 z’amadolari. Kubera ko buri mwaka, buri gihugu kiwugize gifata hafi miliyoni 2 z’amadolari. Bamaze hano umwaka n’igice.”

Yakomeje agira ati: “Urebye amafaranga ahari, ntabwo dufite ayadufasha kwakira neza abagize inteko muri Uganda. Nta mafaranga ahari yo kubishyurira kugira babe muri Hotel.”

Ikibazo, bamwe mu badepite bo mu nteko ishinga amategeko ya EAC bagaragaza ko kutishyura imisanzu kwa Leta ya Kinshasa bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ifitanye na bimwe mu bihugu byo muri uyu muryango.

Umunyakenya, witwa Ole David Sankok uhagarariye Kenya muri uyu muryango, yavuze ko Kinshasa kutishyura imisanzu kwayo bigaragaza ububagito bwayo, avuga ko bigomba gukemuka vuba bidatinze.

           MCN.
Tags: EACIbiraraneIrashinja RDC
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
M23 na Angola nk’umuhuza ntibavuga rumwe.

M23 na Angola nk'umuhuza ntibavuga rumwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?