Fardc nyuma yokuvugutirwa umuti mu Minembwe iri gukora ibisa no guhahamuka.
Aka kanya ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) mu Minembwe ziri kurasa amasasu menshi, bikavugwa ko zikanze nyuma y’uko ahar’ejo zagabye igitero mu baturage mu Kalingi, Twirwaneho iratabara irabarasa abenshi muri yo birangira baburiwe irengero abandi barapfa.
Aya masusu yo gupfusha ubusa, yarashwe muri aya masaha y’iki gitondo cyo ku itariki ya 29/11/2024, yarashwe n’abasirikare baherereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Minembwe ku Kiziba.
Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 28/11/2024 abaturage bo mu Kalingi bagabweho igitero n’ingabo za FARDC zari ziturutse mu Madegu muri centre ya Minembwe. Iki gitero kikaba cyaraguyemo abaturage bane n’ubwo umubare nyawo utarabamenyekana, kuko ahar’ejo byavuzwe ko hapfuye batatu, ariko ubu hatowe undi murambo.
Icyakurikiyeho Twirwaneho yatabaye abaturage bagabweho igitero, maze birangira bavugutiye umuti ingabo za FARDC.
Twirwaneho mu gutabara, yahise irasa ingabo za FARDC zari zigeze ku gasozi kitwa ku Kimimera ko mu Kalingi aho nazo zari zitanze umusaada kuri bariya bari bagabye igitero, zirapfa izindi zirakomereka ndetse zinahunga ugutandukanye.
Ni mu gihe n’abari bagabye igitero nyuma yokwica abaturage, Twirwaneho na bo yarafungiye ntibakomeza inzira ya Mikenke, kandi ntibahunga basubira mu Minembwe, hubwo bakomeza kurasirwa hagati.
Ibi biri mu byatumye FARDC mu Minembwe ihahamuka, nk’uko ikomeje kubigaragaza.
Ndetse komanda ureba brigade y’izi ngabo mu Minembwe yazindutse asaba Twirwaneho kureka abasirikare be bakaja gutora intumbi zababo zaguye mu Kalingi no gushaka ababuriwe irengero. Gusa nta gisubizo barahabwa.
Ariko nubwo bivugwa ko FARDC yafungiwe amayira yose, abapfuye bayo cyangwa bakomeretse ntibaramenyekana, usibye intumbi 8 zaguye hafi no kwa Gitambara mu Kalingi.
Hagati aho, hari amakuru yemeza ko FARDC yarimaze iminsi iri gutegura gutera abaturage, nubwo byavugwaga ko ibyo bitero ishobora kubitangirira ku Ndondo ya Bijombo.
Binasobanurwa ko interahamwe, Maï Maï n’indi mitwe y’itwaje imbunda ikorana byahafi n’igisirikare cya FARDC iri gukomeza kw’ihuriza mu Rurambo no mu bindi bice byo ku mushyasha wa Uvira.
Ibyo bikaba bikomeje guteza imvurururu n’umutekano muke mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.