Fizi: MRDP-Twirwaneho Ikomeje Kwagura Igenzura ry’Ubutaka, Mu Gihe FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bakomeje Guta Ibirindiro Byabo
Minembwe Capital News
Imirwano ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje guhangana n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko MRDP-Twirwaneho ikomeje kwigaragaza nk’umwe mu mitwe iri imbere mu rugamba rwo guhatanira kugenzura ibice bitandukanye bya Fizi, aho bivugwa ko yamaze gufata no kugenzura uduce twinshi twari dusanzwe tugenzurwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu cyumweru gishize, imirwano yabereye cyane mu bice bitandukanye bya Minembwe n’inkengero zayo, aho uruhande rwa Leta rwakoresheje intwaro zitandukanye zirimo n’iziremereye. Gusa, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko MRDP-Twirwaneho yarushije imbaraga iryo huriro, irisubiza inyuma cyane. Abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke, bamwe bahungira mu bice batekereza ko bifite umutekano, mu gihe abandi bagerageza gusubira mu ngo zabo.
Abakurikirana iby’umutekano muri ako gace bavuga ko MRDP-Twirwaneho yakomeje kugira umusaruro ushimishije mu bikorwa bya gisirikare muri teritwari ya Fizi, aho bivugwa ko imaze kwigarurira ibice bitandukanye bifite akamaro kanini mu rwego rwo kwagura ubuyobozi bwayo.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, MRDP-Twirwaneho ikomeje kugenzura uduce tw’ingenzi muri teritwari ya Fizi, harimo Minembwe yose n’ibindi bice biyegereye nka Mikenke, Point Zero na Rwitsankuku. Muri icyo gihe, ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR rikomeje gusubira inyuma, aho bivugwa ko bamwe mu barigize berekeje i Baraka. Amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye kandi ni uko hari n’utundi duce FARDC yaraye ivuyemo nta mirwano ibaye, turimo Kanguli, Nakiheli n’ahandi hafi yaho.
Abahaye Minembwe Capital News aya makuru bavuga ko imirwano yo muri Fizi ifite igisobanuro gikomeye ku mpande zihanganye, kubera ko ako gace gafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu bijyanye n’ubucuruzi, imiyoborere ndetse n’imihanda ihuza uduce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe MRDP-Twirwaneho ikomeje gutangaza intsinzi ku rugamba, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bamwe mu basirikare bagize ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR bakomeje gusubira inyuma berekeza mu mujyi wa Baraka, ufatwa nk’ufite ibirindiro bikomeye bya Leta ya Kinshasa muri teritwari ya Fizi.
Bivugwa ko uku gusubira inyuma kwatewe n’umuvuduko w’imirwano ndetse n’uko impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura imihanda n’uduce tw’ingenzi two muri ako karere.
Andi makuru avuga ko abasirikare bavuye muri utwo duce bahise berekeza mu Bibogobogo, mu gihe abandi bakomeje urugendo rugana i Baraka.
Amakuru akomeza avuga ko kuri ubu agace ka Bibogobogo karimo umubare munini w’abasirikare, aho bivugwa ko abiganjemo ari abo mu ngabo z’u Burundi.






