Imirwano Ikomeje Gukaza Umurego muri Fizi, Sosiyete Sivili Ivuga ko Umutekano n’Itumanaho Byarushijeho Kuzamba
Minembwe Capital News
Amakuru yatangajwe na Sosiyete Sivili yo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko imirwano ikomeye ikomeje kubera mu duce duherereye mu nkengero za Point Zéro, muri Teritwari ya Fizi.
Nk’uko Sosiyete Sivili yabitangaje, iyo mirwano ihanganishije ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Sosiyete Sivili yavuze ko umutekano muri ako gace ukomeje kuzamba bitewe n’ubukana bw’imirwano iri kuhavugwa. Hagati aho, abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo byongeye kugaragara muri Minembwe nyuma y’aho MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 birukaniye ihuriro ry’ingabo za FARDC muri ako gace. Ariko andi makuru avuga ko ari sharing irigukorwa n’igisirikare cya Fardc.
Aya makuru aje mu gihe amakuru atandukanye akomeje kuvuga ko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo zavuye muri bimwe mu birindiro byazo, birimo Nakiheli na Kanguli, zisubira inyuma mu rwego rwo gushaka ahandi zahagarara. Ibi byatumye imirwano yimukira mu bice bikikije Point Zéro, aho impande zombi zikomeje guhangana.
Sosiyete Sivili kandi yatangaje ko itumanaho rya telefone hagati ya Teritwari ya Fizi n’Umujyi wa Baraka rikomeje kugorana cyane. Ivuga ko iminara y’amasosiyete y’itumanaho yangiritse nyuma y’ibisasu byarashwe muri ako gace, ibintu byakomye mu nkokora itumanaho n’itangwa ry’amakuru ku baturage.
Gusa, andi makuru yizewe avuga ko ingabo za FARDC zatanze amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’iminara y’itumanaho muri ako gace, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru avuga ko zasubiye inyuma imbere ya MRDP-Twirwaneho. Icyakora, ayo makuru aracyakenera kwemezwa n’inzego zibishinzwe.





