General Mutayomba wa Wazalendo Yaba Yaraguye ku Rugamba rwa Masisi: Ibyo Twamenye ku Rupfu Rwe
Akarere ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gakomeje kuba kimwe mu bice byibasiwe cyane n’intambara ihanganishije ihuriro AFC/M23 n’uruhande rugizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Kinshasa. Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, amakuru akomeje kuvugwa cyane ni ay’urupfu rwa General Mutayomba, umwe mu bayobozi bazwi cyane muri Wazalendo.
Amakuru ava mu gace ka Masisi avuga ko imirwano ikomeye yongeye kubura ku murongo wa Loashi–Burora, ahafatwa nk’ah’ingenzi mu rwego rwa gisirikare kubera ko hagenzura inzira nyinshi zihuza uduce dutandukanye tw’iyi teritwari. Abaturage bavuga ko urusaku rw’amasasu n’ibisasu rwatangiye kumvikana mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ibintu byateye ubwoba bukomeye, bituma abaturage benshi batangira guhunga.
Bamwe mu baturage bahungiye mu bice bya Nyabiondo, mu gihe abandi berekeje mu duce bakekaga ko dufite umutekano. Ibikorwa by’ingendo hagati ya Masisi-Centre na Nyabiondo byarahagaze, naho abaturage bo muri Bukombo, Kisima n’utundi duce twegereye aho imirwano yabereye bakomeza kwimuka ari benshi.
Amakuru ava hafi y’ahabereye imirwano agaragaza ko abarwanyi ba Wazalendo batangije ibitero ku birindiro bya AFC/M23 bakoresheje intwaro zoroheje n’iziremereye. Nyuma y’ibi bitero, abarwanyi ba AFC/M23 bivugwa ko bihutiye kwisuganya maze batangiza ibitero byo gusubiza inyuma ababateye, bituma imirwano ikomeza amasaha menshi.
Ni muri urwo rwego amakuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko General Mutayomba yaba yaraguye muri iyo mirwano. Nk’uko ayo makuru akomeje kubivuga, ngo yaba yariciwe mu gace kari hafi y’imirongo y’urugamba rwa Loashi na Burora muri Teritwari ya Masisi. Icyakora, kugeza ubu nta rwego rwa gisirikare cyangwa urwa politiki ruratangaza ku mugaragaro amakuru yemeza urupfu rwe, ndetse nta bisobanuro birambuye birashyirwa ahagaragara ku buryo yaba yishwe cyangwa aho umurambo we waba uri.
Impaka ku rupfu rwe zarushijeho gukomera nyuma y’uko Manzi Willy, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, atangaje ku rubuga rwa X ko amakuru y’urupfu rwa Mutayomba ari ukuri. Ibi byatumye benshi batangira gufata ayo makuru nk’afite ishingiro, nubwo hagitegerejwe ibyemezo byemewe n’inzego zibifitiye ububasha, zirimo abo yarwaniraga muri Wazalendo cyangwa Leta ya Kinshasa.
General Mutayomba yari umwe mu bayobozi bakomeye mu mitwe ya Wazalendo ikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Mu myaka yashize, izina rye ryakunze kugarukwaho mu bikorwa bya gisirikare byahuje imitwe ya Wazalendo n’Ingabo za FARDC mu rugamba rwo guhangana n’imitwe irimo AFC/M23 mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Nubwo Wazalendo yagiye ishyigikirwa na Leta ya Kinshasa nk’imwe mu ngufu zunganira FARDC ku rugamba, ibikorwa by’iyo mitwe byakunze kuvugwaho byinshi. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abaturage ndetse n’impande zitandukanye ziri mu makimbirane bamaze igihe bashinja bamwe mu barwanyi ba Wazalendo uruhare mu bikorwa byo kwica abasivile, kubasahura no kubambura imitungo yabo mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa RDC.
Mu duce twa Uvira, Baraka, Fizi, Minembwe n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo, hakunze kumvikana ibirego bishinja imitwe imwe ya Wazalendo kwibasira abaturage, gusahura amatungo ndetse no kunyaga inka z’Abanyamulenge. Abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bavuga ko amatungo yabo yanyazwe cyangwa agatwarwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ibyo bice ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa. Imibare nyayo y’amatungo yanyazwe ibarirwa mu bihumbi amagana atanu.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko gukorana kwa FARDC n’imitwe ya Wazalendo byafashije Leta ya Kinshasa kongera ubushobozi bw’ingabo ku rugamba, ariko kandi bikaba byaranazamuye impungenge ku bijyanye no kugenzura imyitwarire y’iyo mitwe no kurinda abaturage. Ibi ni bimwe mu bikomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga isaba ko ibikorwa byose bya gisirikare byubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile.
Kugeza ubu, nta mibare yemewe iratangazwa ku baguye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano iheruka kubera muri Masisi.
Mu gihe amakuru y’urupfu rwa General Mutayomba akomeje gukwirakwira, hategerejwe kureba niba inzego za Wazalendo, FARDC cyangwa ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buzatangaza ku mugaragaro amakuru arambuye yemeza cyangwa ahakana urupfu rw’uyu muyobozi wari uzwi cyane mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC.






