• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hagaragajwe uburyo FDLR na FARDC bikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

minebwenews by minebwenews
June 28, 2024
in Regional Politics
0
Hagaragajwe uburyo FDLR na  FARDC bikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC rirashinja FDLR irwanira ubutegetsi bwa Kinshasa, gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya leta ya Uganda.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Bikubiye mu itangazo iri huriro rya AFC ryashize hanze rigenewe akanama ku muryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, rivuga ko hagati y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’imitwe y’itwaje imbunda igira uruhare mu guhungabanya umutekano muri Congo ahanini mu Burasirazuba bwayo kugira ubufatanye budasanzwe.

Iri tangazo rya AFC riteweho umukono n’umuhuza bikorwa wayo, Corneille Nangaa ryashizwe hanze ku mugoroba wo ku Kane, rifatira urugero kuri raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye yo mu 2018 yagaragaje ko ingabo z’iki gihugu zagurishije ADF imbunda n’indi yo mu 2016 yagaragaje ko abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba bahawe uburenganzira bwo kwidegembya ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ati: “Ubuhamya bwemeza ko abofisiye ba FARDC bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru baganira byeruye kuri raporo zivuga ku gukorana kwabo n’imitwe y’abagizi ba nabi n’abagenocideri(ADF, FDLR n’indi mitwe y’abanyabyaha) ikorera muri aka karere.”

Iri tangazo rya Corneille Nangaa rivuga ko ibyo byose byatewe n’imiyoborere mibi y’igihugu n’igisirikare cyacyo, umutwe wa CODECO usa n’uwigaruriye Intara ya Ituri y’Amajyaruguru, aho yica abasivile, igatera abaturage ubwoba ikabambura ubutaka. Yongeyeho ko ibi ari na byo bikorwa na FDLR muri Kivu Yaruguru.

Yakomeje amenyesha ko perezida w’akanama k’umutekano ka LONI ko hashize ibyumweru bike ingabo za RDC ziyunze n’umutwe wa ADF kugira ngo byifatanye gusubiza inyuma abarwanyi ba M23 bagenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu busanzwe zifatanya na FDLR mu rugamba rwo kurwanya M23, nk’uko bishimangirwa n’impuguke za Loni zikurikiranira hafi umutekano wa RDC. Ibi bisobanuye ko uyu mutwe wa ADF biri gukorera hamwe mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Yagaragaje ko kwihuza kwa FDLR, ADF n’indi mitwe y’itwaje imbunda y’ibumbiye mu cyitwa ‘Wazalendo’ kuzakomeza gushyira habi umutekano w’uburasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Ati: “Kwihuza kwa ADF, FDLR n’indi mitwe y’itwaje imbunda irimo Wazalendo biganisha ku guhungabanya bikomeye umutekano w’u Burasirazuba bwa RDC n’akarere ka Afrika y’ibiyaga bigari. Amakuru atandukanye yakomeje kugaragariza akanama gashinzwe umutekano uku kwihuza, arimo raporo y’impuguke za Loni ya 2018, HRW mu 2016.

Iri tangazo rya Corneille Nangaa rya menyeshejwe umunyamabanga mukuru wa LONI, Antonio Guterres n’umuhagarariye muri RDC akaba n’umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’uyu muryango muri iki gihugu Bintou Keita.

               MCN.
Tags: ADFbashinjwaCorneille NangaaFardcFDLRNa AFCUbufatanye
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Ubutegetsi bwa Kinshasa  bwatangaje icyo bugiye gukora nyuma y’uko umutwe wa M23 ugize igihe warajegeje ubwo butegetsi ndetse ukaba unamaze kubohoza uturere twinshi.

M23 yafashe uduce turi muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?