Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hatanzwe umucyo icyatumye Abanyamulenge babuzwa kugera i Baraka.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 9, 2025
in Regional Politics
0
Hatanzwe umucyo icyatumye Abanyamulenge babuzwa kugera i Baraka.
115
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hatanzwe umucyo icyatumye Abanyamulenge babuzwa kugera i Baraka.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Wazalendo cyangwa se abarwanyi ba Maï-Maï, bafunze inzira zose ziturukamo Abanyamulenge zinjira mu mujyi wa Baraka uzwi nk’umurwa mukuru wa teritwari ya Fizi, nyuma y’uko abo barwanyi baguye ari benshi mu ntambara iheruka mu Minembwe, nk’uko babyivugira.

Ahar’ejo tariki ya 08/1/2025 ni bwo bamwe mu Banyamulenge bagaruriwe mu marembo y’umujyi wa Baraka, babwirwa ko Wazalendo bafunze imihanda y’injira muri iyo centre, kandi ko bayifunze bavuga ko nta munyamulenge uzongera gukandagira muri aka gace.

Minembwe.com, ubutumwa bwanditse yahawe bugaragaza ko koko aya makuru ko ari kuri, bugira buti: “Hari motari w’Umunyamulenge witwa Sebitereko Alembe, yamanukanye i Baraka, abagenzi babiri ba Banyamulenge, yari abakuye mu Bibogobogo, ageze mu nzira FARDC iramwitanga! Imubwira ko ‘Wazalendo bafunze umuhanda w’injira muri centre ya Baraka’ kandi ko ibyo babikoze ngo kubera ko ‘mu ntambara iheruka mu Minembwe, hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za RDC yaguyemo Wazalendo benshi.”

Ubutumwa bukavuga ko aba basirikare bategetse uwo mu motari n’abagenzi yari atwaye gusubira inyuma, ngo kuko badashaka kubona aho bapfa! Bityo bahita basubira iyo baje bava.

Aya makuru anagaragaza ko uwo mu motari n’abagenzi yari atwaye bagarukiye ahitwa Tujenge.

Aka akaba ari agace gaherereye muri Bibogobogo ni ko abagenzi bo muri ibyo bice banyuraho bagana i Baraka.

Ni agace kandi kagenzurwa na regima y’ingabo za Leta ya Kinshasa zikorera mu Bibogobogo.

Bikavugwa ko abasirikare b’i Baraka kwaribo bahamagaye abari mu Bibogobogo kubuza Abanyamulenge kwerekeza i Baraka, kuko ihari yahindutse.

Mu busanzwe i Baraka niho Abanya-Bibogobogo bahahira, kuko niho hari ibicuruzwa byinshi by’ubwoko butandukanye, harimo n’ibiryo.

Aya makuru asoza avuga ko ibitaro by’i Baraka ko “birimo inkomeri nyinshi, zaje ziva mu Minembwe” aho FARDC n’abambari bayo bafatanyije tariki ya 25,26 na 27/12/2024 bagaba ibitero bikomeye mu mihana y’Abanyamulenge, maze Twirwaneho yirwanaho, ikubita inshuro iryo huriro.

Hagataho umutekano w’Abanyamulenge muri teritware ya Fizi no mu Burasirazuba bw’iki gihugu hose, ukomeza kurushaho kuzamba.

Tags: AbanyamulengeBarakaBibogobogoWazalendo
Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Iby’abasirikare b’u Burundi ba mbutse muri RDC.

Iby'abasirikare b'u Burundi ba mbutse muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?