Hatanzwe umucyo ku masasu yarasiwe mu Mikenke ubu mu ijoro.
Amasasu menshi yumvikanye mu Mikenke nyuma y’uko ingabo za FARDC ziri muri ibyo bice zarimo zerekeza i Goma muri Kivu Yaruguru.
Mu mwanya muto ushize, mu Mikenke FARDC yarashe urufaya rw’amasasu menshi arimo ay’imbunda za mashin gun, AK-47 n’izindi.
Agace ka Mikenke karasiwemo aya masasu gaherereye muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Aya makuru avuga ko iz’imbunda ingabo za FARDC zarasaga byavuye kukuba iz’ingabo zasabwe kuva muri ibyo bice zikaja i Goma mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Kimwecyo, aya masasu yarashwe yatumye abaturiye ako gace, ndetse n’abaherereye mu nkengero zako bagira icyikango, usibye ko ntabahunze ngo babe bo kwerekera mu mashyamba, nkeretse kuba bakinze amazu yabo gusa.
Ibi byaherukaga mu mezi abiri ashyize, ubwo kandi aba basirikare bahawe umushahara wabo wari umaze igihe cy’amezi arenga ane, ukaba nawo wari ibice; icyo gihe nabwo iz’ingabo zarashe amasasu menshi bikanga abaturage, nk’ibyabaye muri iri joro nk’uko abaturiye ibyo bice bavuganye na Minembwe Capital News.