• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe amakuru ko Joseph Kabira yari hafi kwicwa n’ubutegetsi bwa RDC, ariko aza kurokorwa n’ikindi gihugu.

minebwenews by minebwenews
August 19, 2024
in Regional Politics
0
Havuzwe amakuru ko Joseph Kabira yari hafi kwicwa n’ubutegetsi bwa RDC, ariko aza kurokorwa n’ikindi gihugu.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe amakuru ko Joseph Kabira yari hafi kwicwa n’ubutegetsi bwa RDC, ariko aza kurokorwa n’ikindi gihugu.

Igihugu cya Zimbabwe nicyo cyavuzwe ko giheruka kuburizamo umugambi w’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi wo kwivugana uwahoze ari perezida wa RDC, nk’uko iy’inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga.

Ahagana ku wa Gatanu wakiriya cyumweru gishize nibwo i Harare ku murwa mukuru w’igihugu cya Zimbabwe hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa SADC. Iyi nama na Tshisekedi yarayitabiriye, kandi aya makuru akavuga ko uyu mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ko yari yazanye n’itsinda ry’abakozi barenga 33 bo ku rwego rushinzwe ubutasi muri RDC.

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, nuko iri tsinda ry’uru rwego rw’ubutasi muri RDC, ryarimo ry’iyitirira abacuruzi, gusa bari mu mugambi wo kwica Joseph Kabira wahoze ari perezida wa RDC, ndetse na Gen John Numbi umaze igihe ahigishwa uruhindu n’ubu butegetsi bwa Kinshasa nyuma y’uko ahunze iki gihugu.

Numbi akaba yarahoze akuriye igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bikaba bimaze igihe binavugwa ko ari muri iki gihugu cya Zimbabwe.

Aya makuru anavuga kandi ko Major Gen Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa RDC ni we wari uyoboye iri tsinda ryari mugambi wo kwivugana uwahoze ari perezida Joseph Kabira.

Bivugwa ko iri tsinda rikimara kugera muri Zimbabwe ryahise ryaka amacumbi muri Hotel zigera muri atatu atandukanye hafi yaho abo bahigaga bari bacumbitse, ikindi kandi iri tsinda ryanahinduraga imodoka bagenderamo buri kanya kugira ngo hatagira ubamenya.

Aya makuru kandi yanemejwe na Gen John Numbi mu butumwa yatanze akoresheje urubuga rwa x.

Yagize ati: “Rutwitsi ari we Tshisekedi amaze gutakaza mu buryo bw’ubucucu inshuti ze n’amamiliyari agerageza kwivugana uwahoze ari umukuru w’ibihugu (Kabila) nanjye. Fashi yibwira ko ibihugu bya SADC byataye urusoni nk’abavandimwe be.”

Inzego z’u butasi muri Zimbabwe zivugwa ko zagize uruhare runini mu kuburizamo umugambi wo kwica Joseph Kabira kuko ngobayobyaga uburari bwaho acumbitse, bityo bigacanganyikisha izi ngabo za Tshisekedi.

Ibi bibaye mu gihe perezida Félix Tshisekedi aheruka gutangaza ko Joseph Kabira akorana byahafi n’umutwe wa M23 ubarizwa muri AFC ya Corneille Nangaa. Nubwo Joseph Kabira yabinyomoje.

             MCN.
Tags: Joseph KabiraKiburizamoKwivuganaumugambiZimbabwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?