• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Havuzwe icyatumye Twirwaneho igabwaho igitero cyaje kugwamo abarwanyi 10 bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yo mu Rurambo.

minebwenews by minebwenews
June 26, 2024
in World News
0
Havuzwe icyatumye Twirwaneho igabwaho igitero cyaje kugwamo abarwanyi 10 bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yo mu Rurambo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe icyatumye Twirwaneho igabwaho igitero cyaje kugwamo abarwanyi 10 bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yo mu Rurambo.

You might also like

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

Iki gitero cyabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru turimo(tariki ya 24/06/2024), kigabwe na Gumino ifatanije na Maï Maï, bakigaba ahitwa mu Bijojwe ahari Twirwaneho yarimo irindira umutekano abaturage ba Banyamulenge bari mu bikorwa byo gusarura imirima yabo.

Amakuru dukesha abaturage baturiye ibi bice byo mu Rurambo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko Abanyarurambo ahanini abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahinze ku misozi iherereye mu Marungu, Gitembe, Bibangwa no mu Bijojwe mu ntera y’ibirometro bike uvuye Nyarurambi aho Gumino na Maï Maï baturutse ubwo bagabaga iki gitero.

Bavuga ko iki gitero cyagabwe kuri Twirwaneho mu Bijojwe mu gihe yari yaherekeje Abagore gusarura imirima yabo yari hinze muri aka gace Gumino ivuga ko kari mu bice byo hafi naho bagenzura.

Basobanura ko iki gitero Maï Maï na Gumino bagikoze mu rwego rwo kugira ngo iyo mirima y’abaturage bayigarurire.

Gusa Twirwaneho yaje kurwana ku baturage no kwirwanaho, maze ikubita inshuro abarwanyi ba Gumino na Maï Maï, bamanuka umusozi wa Kanani bahunga bambutswa hakurya ari nako bakizwa n’amaguru biruka ukwabo kose.

Aha kuruzi rwa Kanani hanaguye abarwanyi ba Maï Maï 10 harimo n’umwe wo muri Gumino ufite ipeti rya Major, nk’uko iy’inkuru ikomeza ivugwa n’abaturiye ibyo bice.

Nyuma y’uko abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bahunze mu mirwano yamaze iminota nka 50, abaturage bakomeje ibikorwa byo gusarura imirima yabo, kandi Twirwaneho irushyaho gukaza umutekano kugira ngo utongera guhungabanywa na Wazalendo.

Ubutumwa bwanditse twahawe bugira buti: “Imirwano yabaye ku wa Mbere, yabereye mu Bijojwe. Abaturage bagabweho igitero na Maï Maï ifatanije na Gumino.”

Bukomeza bugira buti: “Ubu Abaturage bari gusarura kuko Gumino na Maï bahungiye kw’i Remezo. Rwose twarabarashe kandi cyane barahunga kandi abenshi barapfuye barimo na Major wa Gumino.”

Ay’amakuru kandi avuga ko FDLR bikekwa ko yari mu ruhande rwa Gumino na Maï Maï, ndetse biranavugwa ko aba barwanyi bazwiho kuba barimo abasize bakoze genocide mu Rwanda bamaze kuba benshi mu bice bigenzurwa na Maï Maï mu misozi ya Uvira, Mwenga na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

           MCN.
Tags: BijojweFDLRGuminoIgiteroMaï MaïRuramboWazalendo
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Uwahoze ari perezida w'u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w'u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu. Kuri uyu wa...

Read moreDetails

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n'igisirikare cya Israel Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y'aho gishinje umutwe wa...

Read moreDetails

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba kandi n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha...

Read moreDetails

Madagascar iraramutswa perezida mushya

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Madagascar iraramutswa perezida mushya

Madagascar iraramutswa perezida mushya Colonel Michael Randrianinina ni we wagizwe umukuru w'igihugu cya Madagascar, nyuma y'aho habaye imyigaragambyo igasiga perezida w'iki gihugu Andry Rajoelina agihunze. Ku munsi w'ejo...

Read moreDetails
Next Post
Umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.

Umuryango wa Afrika y'Amajy'epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?