• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe ikigenza ingabo z’u Burundi mu Bibogobogo zahisutse ku bwinshi.

minebwenews by minebwenews
February 21, 2025
in Regional Politics
0
Havuzwe ikigenza ingabo z’u Burundi mu Bibogobogo zahisutse ku bwinshi.
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe ikigenza ingabo z’u Burundi mu Bibogobogo zahisutse ku bwinshi.

You might also like

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Ingabo z’u Burundi zazindutse zimena mu Bibogobogo ahatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batari bake, bigakekwa ko zaje ku kibazo cyavutse ahar’ejo hagati y’abasore ba Banyamulenge n’abapolisi.

Ingabo z’u Burundi zageze mu Bibogobogo zinutse i Baraka ahazwi nko ku mushyasha, nk’uko Abanyamulenge bahita.

Mu kugera muri aka gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi,muri Kivu y’Epfo, agatuwe n’ingo z’Abanyamulenge zibarirwa mu magana, zakiriwe na Col.Ntagawa uyoboye abasirikare ba FARDC bakagenzura.

Umuturage uri muri aka gace yabwiye ubwanditsi bwa Minembwe.com ko bakeka ko izi ngabo zaba zahamagajwe n’abachefs na FARDC.

Yasobanuye ko ejo hashize habaye ukutumvukana hagati ya Polisi y’iki gihugu ikorera muri aka gace n’abasore ba Banyamulenge. Kandi ko byavuye kukuba Polisi idashaka kumva izina Twirwaneho muri Bibogobogo.

Nyamara kandi ibi byagiye bigaragara muri bamwe baturiye Bibogobogo, aho bavuga ko izina Twirwaneho rishobora gutuma iwabo haba intambara, nubwo bazi neza ko Twirwaneho yabayeho kugira ngo irengere Abanyamulenge kuko batangiye kurenganywa kuva mu mwaka w’ 1960 kugeza uyu munsi bakaba bakirenganywa n’ingabo z’iki gihugu, rimwe narimwe zibinyuza mu mitwe yitwaje intwaro irimo uwa Maï-Maï n’indi ishamikiye kuri yo.

Ibitero biheruka gushegesha aka gace mu myaka itatu ishize na mbere yaho, ibya size bamwe muribo babaye impunzi abandi benshi baricwa n’abandi barasenyerwa banyagwa n’inka zabo, byikomwe imbere n’abasore babaga birwanaho; uku kwirwanaho niho hakomoka izina Twirwaneho.

Uriya muturage waduhaye aya makuru yagize ati: “Izi ngabo z’u Burundi zaje hano iwacu turakeka ko zahamagajwe n’aba-Chefs n’ukuriye abapolisi bahano.”

Yakomeje agira ati: “Ejo Imana yakinze ukuboko, ariko byari byarangiye abapolisi bari bagiye kurasa abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Kandi nta kindi bazira usibye kuba ari Abanyamulenge bakunda ubwoko bwabo.”

Yashimangiye ibi avuga ko kera Polisi yari yakase sefu, ariko abagabo babita hagati.

Muri aba bapolisi barimwo bamwe bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abandi bo muyandi moko y’abavuga ibindi birimi iby’ikibembe n’igipfulero n’ibindi.

Nyuma y’aho izi ngabo z’u Burundi zizindutse zisuka mu Bibogobogo zikakirwa na FARDC, zahise zifata inzira zerekeza mu muhana wo kwa Chef Ngiraumukiza.

Mu kwerekeza muri uwo muhana zajanye na Colonel Ntagawa uwo bavuga ko ari gusaba aba-chefs gufatisha abasore b’Abanyamulenge bose boba bashigikira ibikorwa byo kwirwanaho.

Tukaba dukomeje gukurikirana uko biza kugenda, maze tubagezeho ibiza kuvamo.

Tags: BibogobogoIngabo z'u BurundiTwirwaneho
Share42Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Umunyamulenge basanze aho yiciwe i Kalemi.

Umunyamulenge basanze aho yiciwe i Kalemi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?