Havuzwe ikigenza ingabo z’u Burundi mu Bibogobogo zahisutse ku bwinshi.
Ingabo z’u Burundi zazindutse zimena mu Bibogobogo ahatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batari bake, bigakekwa ko zaje ku kibazo cyavutse ahar’ejo hagati y’abasore ba Banyamulenge n’abapolisi.
Ingabo z’u Burundi zageze mu Bibogobogo zinutse i Baraka ahazwi nko ku mushyasha, nk’uko Abanyamulenge bahita.
Mu kugera muri aka gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi,muri Kivu y’Epfo, agatuwe n’ingo z’Abanyamulenge zibarirwa mu magana, zakiriwe na Col.Ntagawa uyoboye abasirikare ba FARDC bakagenzura.
Umuturage uri muri aka gace yabwiye ubwanditsi bwa Minembwe.com ko bakeka ko izi ngabo zaba zahamagajwe n’abachefs na FARDC.
Yasobanuye ko ejo hashize habaye ukutumvukana hagati ya Polisi y’iki gihugu ikorera muri aka gace n’abasore ba Banyamulenge. Kandi ko byavuye kukuba Polisi idashaka kumva izina Twirwaneho muri Bibogobogo.
Nyamara kandi ibi byagiye bigaragara muri bamwe baturiye Bibogobogo, aho bavuga ko izina Twirwaneho rishobora gutuma iwabo haba intambara, nubwo bazi neza ko Twirwaneho yabayeho kugira ngo irengere Abanyamulenge kuko batangiye kurenganywa kuva mu mwaka w’ 1960 kugeza uyu munsi bakaba bakirenganywa n’ingabo z’iki gihugu, rimwe narimwe zibinyuza mu mitwe yitwaje intwaro irimo uwa Maï-Maï n’indi ishamikiye kuri yo.
Ibitero biheruka gushegesha aka gace mu myaka itatu ishize na mbere yaho, ibya size bamwe muribo babaye impunzi abandi benshi baricwa n’abandi barasenyerwa banyagwa n’inka zabo, byikomwe imbere n’abasore babaga birwanaho; uku kwirwanaho niho hakomoka izina Twirwaneho.
Uriya muturage waduhaye aya makuru yagize ati: “Izi ngabo z’u Burundi zaje hano iwacu turakeka ko zahamagajwe n’aba-Chefs n’ukuriye abapolisi bahano.”
Yakomeje agira ati: “Ejo Imana yakinze ukuboko, ariko byari byarangiye abapolisi bari bagiye kurasa abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Kandi nta kindi bazira usibye kuba ari Abanyamulenge bakunda ubwoko bwabo.”
Yashimangiye ibi avuga ko kera Polisi yari yakase sefu, ariko abagabo babita hagati.
Muri aba bapolisi barimwo bamwe bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abandi bo muyandi moko y’abavuga ibindi birimi iby’ikibembe n’igipfulero n’ibindi.
Nyuma y’aho izi ngabo z’u Burundi zizindutse zisuka mu Bibogobogo zikakirwa na FARDC, zahise zifata inzira zerekeza mu muhana wo kwa Chef Ngiraumukiza.
Mu kwerekeza muri uwo muhana zajanye na Colonel Ntagawa uwo bavuga ko ari gusaba aba-chefs gufatisha abasore b’Abanyamulenge bose boba bashigikira ibikorwa byo kwirwanaho.
Tukaba dukomeje gukurikirana uko biza kugenda, maze tubagezeho ibiza kuvamo.