K’u munsi w’ejo hashize tariki ya 16/02/2024, i Addis abeba perezida João Lourenço yayoboye i Nama nto yiga ku mutekano muke w’u Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe na Tina Salama umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, aho yakoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko mu Nama iri buhurize abakuru bi bihugu mu gihugu cya Ethiopia ko hari buze kuba indi Nama irebera hamwe intambara ibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Avuga ko João Lourenço nk’u muhuza washizweho n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe ku makimbirane y’u Rwanda na Congo, ko ariwe uri buze kuyobora iyo Nama.
Iyi Nama yitabiriwe na perezida Félix Tshisekedi, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikaba ya yobowe na perezida João Lourenço, umuhuza.
Mu nyandiko zagenewe abanyamakuru, zisobanura ko muriyo Nama n’ubundi ko hari bufatwe ingamba zo gutangiza inzira “y’amahoro” mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, nyuma y’uko umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wohereje abasirikare muri RDC gufasha igisirikare cy’ico gihugu.
Mbere y’uko ziriya ngabo zoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, hari hafashwe ingamba nyinshi z’u bubanyi n’amahanga ku rwego rw’a karere kugira ngo zigeragaze gukemura amakimbirane akomeje kuba hagati ya Kinshasa na Kigali, ishinjwa gutera inkunga M23. Ibi akaba ari yo nkomoko y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Gusa ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye bunenga Congo Kinshasa, kwigiza nkana, kudakemure ikibazo ba herereye mu mizi, ahanini u Rwanda ruvuga ikibazo cy’Abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ko ba buzwa uburenganzira bwabo nk’abandi Banyekongo.
Iyo Nama nto yabaye mu gihe intambara irushijeho gufata indi ntera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ingabo za RDC, SADC, FDLR, abacancuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi.
Ahanini iyo mirwano ibera mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, muri teritware ya Masisi na Nyiragongo ndetse no muri Rutsuru.
Usibye n’imirwano muri RDC, Abanyekongo bakomeje gukora imyigaragambyo hirya no hino y’amagana ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, izo bashinja gufatanya na M23, mu gihe uyu mutwe nawo ushinja MONUSCO guha intwaro FARDC, FDLR na SADC, zikica Abaturage.
Bruce Bahanda.