• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibihwihwiswa ku rugendo rwa Kongolo mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
May 3, 2026
in Conflict & Security
0
Ibihwihwiswa ku rugendo rwa Kongolo mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibihwihwiswa ku rugendo rwa Kongolo mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo

Amakuru akomeje gucicikana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Jacques Kongolo, umwe mu bajyanama ba Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, ashobora kuba ategerejwe mu gace ka Bibogobogo, gaherereye muri teritwari ya Fizi.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Ibi bivugwa mu gihe Kongolo akomeje kugaragara mu mujyi wa Uvira, aho amakuru amwe n’amwe avuga ko ari mu bikorwa byo gushishikariza abaturage gushyigikira Leta y’i Kinshasa no kwamagana ihuriro rya AFC/M23, Leta ya RDC ifata nk’umutwe urwanya ubutegetsi bwayo. Uyu mugabo ngo yaba ari no mu bikorwa byo gukangurira abaturage, by’umwihariko abo mu bice bituwe n’Abanyamulenge, gushyigikira inzego za Leta no kwitandukanya n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo MRDP-Twirwaneho.

Agace ka Bibogobogo kavugwaho kuba ari kamwe mu duce dutuwe cyane n’Abanyamulenge, kakaba kagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC (ingabo za Leta ya RDC), iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR. Iyi miterere y’umutekano ituma ako gace kaba ingenzi mu mikino ya politiki n’igisirikare ikomeje kugaragara muri aka karere.

Aya makuru kandi aje yiyongera ku yandi amaze iminsi avugwa, agaragaza ko hari undi muntu bivugwa ko akomoka mu Banyamulenge, uherutse kuva i Kinshasa akerekeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byiswe ibyo gukangurira Abanyamulenge baba mu mahanga no mu gihugu imbere gushyigikira Leta ya RDC. Uwo muntu ngo atanga ubutumwa bushimangira ko ihuriro rya AFC/M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho nta cyerekezo bifite, anabashishikariza kudashyigikira ibikorwa byo gutanga imisanzu igamije gufasha abaturage bo muri ako gace k’i Mulenge bari mu kaga.

Hari n’amakuru avuga ko bamwe mu bemeye kumva ubu butumwa bahabwa amafaranga nk’uburyo bwo kubashishikariza gushyigikira iyo gahunda, nubwo umubare w’abayahawe n’ingano yayo bitaramenyekana neza.

Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira, haracyakenewe kuyagenzura neza no kuyahinyuza cyangwa kuyemeza hashingiwe ku bimenyetso bifatika, kuko akarere kose k’Uburasirazuba bwa RDC gakomeje kuba indiri y’amakuru menshi aturuka ku mpande zitandukanye, rimwe na rimwe atuzuye cyangwa atizewe.

Ku ruhande rw’umutekano muri rusange, ibikorwa bya gisirikare n’inyungu za politiki bikomeje guhurirana muri Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta zikomeje ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, bigatuma bakomeza guhura n’ingaruka z’ibyo bitero, nubwo Abanyamulenge bagifite utuzi mu nzego za Leta batabibona.

Iyi nkuru turacyayikurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri kwayo n’aho ibintu byerekeza muri ibi bice bikomeje kuba isibaniro ry’umutekano muke.

Tags: BibogobogoKongolo

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Ishimwe rya Perezida Ndayishimiye ku Mugore We Rikomeje Kugaragaza Isura Nshya ya Politiki y’u Burundi

Ishimwe rya Perezida Ndayishimiye ku Mugore We Rikomeje Kugaragaza Isura Nshya ya Politiki y’u Burundi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?