Ibiturika byinshi byumvikaniye ku misozi ya Uvira, menya ukwabyo.
Amakuru ava Uvira avuga ko abasirikare bari bazamutse imisozi bava muri aka gace ka Uvira, bagiye barasagura amasasu, bivugwa ko yari ayo kwiha inzira, nubwo yaraye akanze abaturage baturiye utwo duce.
Igihe c’isaha z’umugoroba wajoro, ahagana nka saa moya n’igice ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ni bwo ibyo biturika byatangiye kumvikana.
Iyi nkuru dukesha abaturiye ibyo bice, igahamya ko batangiye kurasagura ubwo bari basize agace ka Kijaga.
Ati: “Amasasu menshi karavugira haruguru ya Kijaga. N’abasoda bazamutse ku Ndondo ya Bijombo. Batunyuzeho mu kanya.”
Abandi basirikare n’ubundi bongeye kuzamuka nyuma yabo, nibo bahumurije abaturage bababwira ko ari ababo barasaga mu rwego rwo kwiha inzira, ngo kuko berekeje mu Bijombo na Minembwe, ariko bakaba bataribizeye inzira banyuragamo.
Aka gace ka Kijaga barasiragamo, ni agace gaherereye mu duce dutangira imisozi izamuka uva muri Uvira uja ku Ndondo ya Bijombo. Ukavamo ukomeza ibice bidatuwe birimo ibibira n’ibisambu n’imisozi izamuka cyane, aho benshi bagera bakagwa umwuma, ndetse bamwe bagapfira muri iyo misozi.
Andi makuru ateremezwa neza avuga ko aba basirikare baraye bazamutse, bari bagize igihe badahabwa amafaranga yabo, bikaba biri mu byatumye barasagura, ngo kuko bari bafite umushiha.
Abasirikare bakomeje gutumwa mu misozi miremire y’Imulenge, ahanini mu Minembwe na Bijombo, nyuma y’aho mu mpera z’u mwaka ushize Abanyamulenge bagabweho ibitero bikomeye babigabwagaho n’ingabo zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe.
Kuva ku munsi umwe w’uku kwezi turimo uyu mwaka w’ 2025, hagiye hazamuka abasirikare benshi, kandi bakagenda mu byicyiro bitandukanye, hari abanyuze umuhanda wa Baraka-Fizi na Minembwe abandi bakanyura inzira ya maguru ya Mitamba, Mugethi no mu Cyohagati ukomereza mu Minembwe.
Hagataho, umutekano wo muri ibyo bice ugenda urushaho kuba mubi umunsi ku wundi. Gusa ubu hari agahenge nubwo ibyo muri ibyo bice bihinduka mu kanya gato.