Ibivugwa ku gitero kivuye mu Bibogobogo kigana mu Minembwe.
Nyuma y’aho Ingabo z’u Burundi zigereye mu Bibogobogo mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2025, aka kanya izo ngabo hamwe nazimwe mu zari zihasanzwe, zerekeje mu Minembwe kuhagaba ibitero.
Bikubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri ibyo bice yaduhaye, aho yagize ati: “Aka kanya za ngabo z’u Burundi zaraye zakiriwe hano mu ijoro, zerekeje mu Minembwe zigiye kuhagaba ibitero. Zajanye nazimwe zabo zari zisanzwe mu Bibogobogo.”
Igihe c’isaha ya saa mbiri zijoro ryo ku wa mbere, ni bwo izo ngabo zakandagije ibirenge mu Bibogobogo. Ni mu gihe zahageze ziturutse i Baraka mu ntera ngufi uvuye aha mu Bibogobogo.
Umubare waba basirikare, amakuru yacu ntiyabashe ku wugenzura neza, ariko ubuhamya twahawe kuri bo bugira buti: “Urebye imirongo yabo uhita ubabarira muri magana nka ne. Ariko ntabwo bari munsi yabo.”
Bivugwa ko babanza guhitira kwa Mulima mbere yuko bakomereza mu gice cya Minembwe kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ibi bibaye mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje kuvuga intambara, kuko kandi hari zindi ngabo zo kuri uru ruhande rwa Leta ya Congo zavuzwe zazamutse mu Rurambo zivuye i Uvira, ndetse izindi ziravugwa mu Kibaya cya Rusizi, aho amakuru yemeza ko zo zirimo n’abacanshuro kandi ko zigamije kurwanira mu bice birimo Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu. Ibi akaba ari gahunda ndende ya Leta ya Congo igamije kwisubiza ibice byose yambuwe n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Si muri ibyo bice bivugwamo abazamuye ibitero gusa, ahubwo abandi basirikare amakuru avuga ko binutse i Kilembwe bazakomeza mu Rugezi.
Hari n’andi makuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zabwiye Abarundi babakozi bakora imirimo nk’iyo guhinga no kuragira Inka z’Abanyamulenge ko bagomba gutaha, ngo kuko muri Kivu y’Amajyepfo hagiye kubera intambara ikomeye izasiga amateka akomeye.
Ubuhamya bugira buti: “Abarundi babakozi bakoraga imirimo itandukanye hano iwacu, abasirikare babasabye gutaha, bababwira ko hano hagiye kuba intambara itoroshye.”
Leta ya Congo nubwo yongeye gukaza umurego w’intambara, ariko mu mpera z’ukwezi gushize yashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Ni amasezerano yasinyanye n’u Rwanda, ibi bihugu byombi bikaba byarayakoreye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.
Ubundi kandi nubwo havugwa umugambi muremure w’u Burundi na RDC wo kurwana amakundura, ariko uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bikubiya kubi izi ngabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa. Bazirukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo nka Minembwe, Kamanyola, Mikenke n’ahandi.