Iby’abasirikare b’u Burundi ba mbutse muri RDC.
Abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana boherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwanya umutwe wa M23 uhanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Kuri uyu wa kane tariki ya 09/01/2025 ahagana isaha z’igitondo, ni bwo ibimodoka 10 binini byo mu bwoko bw’ibifuso byarimo abasirikare b’u Burundi byagaragaye mu bice byo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibi bimodoka bivugwa ko byavaga i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Nk’uko iyi nkuru ibivuga aba basirikare bambukiye ahitwa Kugasenyi, bahita bakomeza umuhanda wa Sange, bageze i Nyakabera baraparika.
Nyuma abasirikare bandi b’u Burundi bari basanzwe muri Plaine bahise baza nabo burira ibyo bi modoka, ari nabwo byahise bikomeza umuhanda ugana mu bice byo muri teritware ya Kalehe bizakomereza muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Ntibiramenyekana niba muri Plaine harabandi basirikare b’u Burundi boba bahasigaye, ariko ubwinshi bwabahavuye bugaragaza ko ntabahasigaye.
Umuturage uherereye muri ibyo bice dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ndi muri Plaine . Abasirikare bose b’u Burundi bari hano babajanye. Bashobora kuhazana abandi ariko ntabyo turamenya.”
Ibyo bibaye mu gihe intambara yongeye guhindura isura muri Kivu Yaruguru, hagati ya M23 n’ingabo za Congo zifashwa n’iz’u Burundi.
Kuva mumpera z’umwaka dosoje, M23 yakomeje kwigarurira uduce twinshi twagenzurwaga n’uruhande rurwanira Leta , harimo ko no mu cyumweru gishize yafashe centre ya Masisi.
Iyi mirwano imaze iminsi ibera muri ibyo bice, ikaba yarapfiriyemo ingabo z’u Burundi zibarirwa mu bihumbi, ari nabyo bikekwa ko Leta y’u Burundi yaba yohereje abandi kugira ngo bakomeze gufasha Leta ya Kinshasa ku rwanya M23.