• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’abasirikare b’u Burundi ba mbutse muri RDC.

minebwenews by minebwenews
January 9, 2025
in Regional Politics
0
Iby’abasirikare b’u Burundi ba mbutse muri RDC.
118
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’abasirikare b’u Burundi ba mbutse muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana boherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwanya umutwe wa M23 uhanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Kuri uyu wa kane tariki ya 09/01/2025 ahagana isaha z’igitondo, ni bwo ibimodoka 10 binini byo mu bwoko bw’ibifuso byarimo abasirikare b’u Burundi byagaragaye mu bice byo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibi bimodoka bivugwa ko byavaga i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Nk’uko iyi nkuru ibivuga aba basirikare bambukiye ahitwa Kugasenyi, bahita bakomeza umuhanda wa Sange, bageze i Nyakabera baraparika.

Nyuma abasirikare bandi b’u Burundi bari basanzwe muri Plaine bahise baza nabo burira ibyo bi modoka, ari nabwo byahise bikomeza umuhanda ugana mu bice byo muri teritware ya Kalehe bizakomereza muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.

Ntibiramenyekana niba muri Plaine harabandi basirikare b’u Burundi boba bahasigaye, ariko ubwinshi bwabahavuye bugaragaza ko ntabahasigaye.

Umuturage uherereye muri ibyo bice dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ndi muri Plaine . Abasirikare bose b’u Burundi bari hano babajanye. Bashobora kuhazana abandi ariko ntabyo turamenya.”

Ibyo bibaye mu gihe intambara yongeye guhindura isura muri Kivu Yaruguru, hagati ya M23 n’ingabo za Congo zifashwa n’iz’u Burundi.

Kuva mumpera z’umwaka dosoje, M23 yakomeje kwigarurira uduce twinshi twagenzurwaga n’uruhande rurwanira Leta , harimo ko no mu cyumweru gishize yafashe centre ya Masisi.

Iyi mirwano imaze iminsi ibera muri ibyo bice, ikaba yarapfiriyemo ingabo z’u Burundi zibarirwa mu bihumbi, ari nabyo bikekwa ko Leta y’u Burundi yaba yohereje abandi kugira ngo bakomeze gufasha Leta ya Kinshasa ku rwanya M23.

Tags: FDNBPlaine
Share47Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Tshisekedi n’ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.

Tshisekedi n'ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?