Iby’igitero Abanyamulenge bagabweho n’uruhande rwa Leta, mu nkengero za komine ya Minembwe.
Uruhande rwa Leta rugizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, rwagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, ariko Twirwaneho irusubiza inyuma, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni ahagana isaha ya saa sita zija gushyira muri saa saba za manywa yo ku munsi w’ejo hashyize tariki ya 13/03/2025, ni bwo ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, ariko umutwe wa Twirwaneho urwanirira ukubaho kwabo ubisubiza inyuma.
Imihana yagabwemo ibyo bitero ni uwa Gipimo, uwa Kivumu n’uwa Mihanga.
Minembwe Capital News yamenye ko ibyo bitero byose, Twirwaneho yabisubije inyuma, ndetse ibifatiramo n’ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda nto n’ibindi bikoresho by’itumanaho.
Seti wavuganye natwe yavuze ko bakubise umwanzi, kandi ko ku ruhande rwabo rwa Twirwaneho byagenze neza.
Ati: “Ni amahoro ku ruhande rwacu. Nta muntu twatakaje nta n’uwakomeretse, ariko adui twaramucyanjinze, kandi yaratakaje. Ku Gipimo, Kivumu na Mihanga, aho uyu mwanzi yari yaduteye twaramukubise asubizwa inyuma.”
Uyu mwanzi wari wateye mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, yayiteye aturutse mu misozi y’i Lulenge, muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi, ahasanzwe ari mundiri ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi.
Kimwecyo, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/03/2025, uyu mwanzi yongeye kugaragara mu bice bya Gipimo, aho bivugwa ko yaturutse za Kabanju. Ni mu gihe ari kugaragara mu marembo y’iki gice.
Seti yagize ati: “Bwa gica bwongeye kugaruka za Gipimo. Buri kugaragara hafi aho. Bwinutse za Kabanju.”
Mu cyumweru gishyize nabwo, iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryagabye ibitero mu Mikenke ahari inkambi y’impunzi zavanywe mu byabo, ibindi bigabwa mu Bibogobogo, no muri ibi bice kandi byiriwemo imirwano ku munsi w’ejo hashyize.
Gusa, Twirwaneho byose yabashe ku bisubiza inyuma.
Kugeza ubu uyu mutwe uragenzura igice cyose cya Minembwe, Mikenke n’igice kitari gito cyo mu Cyohagati harimo Kamombo na Bijabo.