Iby’imirwano yabereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Epfo.
Amasoko yacu atandukanye yemeza ko ku munsi w’ejo hashize imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo yabereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Iyi mirwano ikaba yarabereye ahitwa i Katana, aho yabaye igihe c’isaha z’umugoroba wajoro ku wa kane tariki ya 06/02/2025.
Katana ni agace ko muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo, kakaba gaherereye mu ntera y’ibirometero 10 uvuye mu mujyi muto wa Kavumu ufite ikibuga cy’indege.
Amasoko yacu yemeza ko Katana yafashwe na M23. Ndetse amashusho amwe yashyizwe hanze n’abaturage baturiye ako gace, agaragaza abasirikare ba FARDC n’abambari bayo barimo guhunga berekeza i Kavumu.
Aya makuru anavuga ko mu mujyi wa Bukavu, mu ntera y’ibirometero nka 50 uvuye aha i Katana, habaye ubwoba bwinshi, kubera imirwano isa n’irimo gusatira uyu mujyi.
Ibigo by’amashuri mato, ayisumbuye na Kaminuza zibiri zasohoye amatangazo ko zihagaritse amasomo kuva kuri uyu wa gatanu kubera ko ibintu bitifashe neza.
Itangazo rya Universite Evanglique en Afrique y’i Bukavu rivuga ko icyemezo cyo kuba bahagaritse amasomo gitewe n’ubwoba ubu buri mu baturage, isaba abanyeshuri bayo n’abakozi gukurikirana uko ibintu bimeze bari iwabo.