• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya ku ntwaro zidasanzwe RDC iri kugura mu Bushinwa.

minebwenews by minebwenews
April 25, 2025
in Regional Politics
0
Hamenyekanye intwaro 3 zikaze igisirikare cya RDC kirimo kugura zigifasha guhashya AFC/M23.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku ntwaro zidasanzwe RDC iri kugura mu Bushinwa.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo buri mu biganiro n’ikigo cy’u Bushinwa gishyinzwe kohereza no gutumiza mu mahanga indege kizwi nka Catic, kugira ngo kibugurisheho indege z’intambara zitagira abapilote zizwi nka drones.

Ni biganiro amakuru agaragaza ko byatangiye mu mezi abiri ashize, aho igisirikare cya RDC cyamaze kubyinjiramo nakiriya kigo cy’Abashinwa cya Cetic.

Congo iteganya kwifashisha izi drones zo mu bwoko bwa Wing Loong II kugira ngo igerageze amahirwe yo kwisubiza ibice M23 yayambuye mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Izi drones zizwiho kuba zigira uburemere bugera ku bilo 4200, mu gihe uburebure bwo ari metero 11 n’aho amababa akaba afite uburebure bwa metero zigera kuri 20.5.

Zifite kandi ubushobozi bwo kugera mu bilometero 10 ugana mu kirere; ubundi kandi kugera kwayo i Goma ivuye i Kinshasa bikaba byayitwara amasaha ane kuko ikoresha umuvuduko wa kilometero 370 ku isaha.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye kuva tariki ya 2/02/2025 ubwo minisitiri w’ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita yagiriraga uruzinduko i Beijing. Hari hashyize iminsi itanu abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bafashe umujyi wa Goma.

Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita yagiye mu Bushinwa nyuma yo gusaba uruhushya minisitiri w’intebe, Judith Suminwa Tuluku, amumenyesha ko drones 5 ari zo zikenewe cyane.

Leta ya Kinshasa yemeye kwishyura izi drones miliyoni 172 z’amayero, ariko ikibazo kugira ngo abasirikare bayo bamenye kuzikoresha, bisaba ko bahabwa amahugurwa mu Bushinwa ashobora kumara amezi ane, nk’uko Africa intelligence dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Cetic na yo yemeye ko mu gihe izi drones zaba zimaze kugera muri RDC, iba ifite inshingano yo kuzitunganya ku buntu, zibaye zigize ikibazo gisabye tekinike, mu gihe cy’imyaka itanu.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo RDC izakira izi drones, kandi zikazaba ziri kumwe n’amakompola zikoresha arimo FT-10, misili za PL-10 na HJ-10 ndetse na roketi za BRM-1.

Ahagana mu mwaka wa 2023 no muri uyu mwaka ushize wa 2024, ikigo cya Casc na cyo cyo mu Bushinwa cyari cyarahaye RDC izindi drones zo mu bwoko bwa CH-4 ariko birangira zimwe muri zo zihanuwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23, mu gihe hari indi yashwanyagurikiye ku kibuga cy’indege cya Kavumu i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yuko yari yagonzwe n’ikamyo.

Ku rundi ruhande, mu mpera z’umwaka ushize, hashingiwe ku masezerano ikigo cya Beltech cyo muri Belarus cyagiranye na RDC, uruganda UAVHELI rwohereje i Kinshasa izindi drones nubwo umubare nyawo utatangajwe.

Ubundi kandi iki gihugu cya Belarus cyanohereje n’abarimu i Kisangani mu ntara ya Tshopo guhugura ingabo za Congo, ahanini bakaba barabigishije ibijyanye no gukoresha drones, ariko M23 ikaba yarafashe zimwe muri izo drones ubwo yafataga umujyi wa Goma.

Tags: RdcWing Loong
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.

M23 yafashe akandi gace k'i ngenzi ko muri Walungu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?