Ibitero Bikomeje Kugabwa mu Mihana y’Abanyamulenge mu Gihe Kinshasa Ihugiye mu Mpaka zo Guhindura Itegeko Nshinga
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kujya impaka ku mushinga wo kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga, amajwi atandukanye akomeje kwibaza niba icyo ari cyo kibazo cyihutirwa igihugu gifite muri iki gihe, mu gihe umutekano muke n’intambara bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage benshi mu Burasirazuba bw’igihugu.
Patrick Nkanga, umuvugizi muri biro politiki ya PPRD, ishyaka rya Perezida wahoze ayobora RDC, Joseph Kabila, yavuze ko Itegeko Nshinga atari umutungo w’abanyapolitiki ahubwo ari umutungo w’abaturage bose. Yashimangiye ko abashyigikiye impinduka bagomba kubanza gusobanura neza ikibazo iri tegeko rifite n’impamvu rikwiye guhindurwa.
Nkanga yibukije ko Itegeko Nshinga ryo mu 2006 ryaturutse ku bwumvikane bwagutse bwagezweho nyuma y’intambara zari zarasenye igihugu, ndetse rikaba ryarafashije RDC kugera ku ihererekanya ry’ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi ku nshuro ya mbere kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1960.
Yavuze ko ikibazo kidakwiye kuba impinduka ubwazo, ahubwo ko hakwiye kubanza kurebwa ibibazo byihutirwa byugarije igihugu, cyane cyane ikibazo cy’umutekano muke ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe i Kinshasa havugwa impinduka z’amategeko n’imiterere y’inzego z’ubutegetsi, abaturage bo mu misozi ya Minembwe bo bakomeje kubaho mu bwoba bw’amasasu n’ibitero bya buri munsi.
Amakuru ava mu baturage n’ahandi hatandukanye mu Minembwe aravuga ko muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu, ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, zongeye kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge iri mu nkengero za Centre ya Minembwe, cyane cyane mu gace ka Gakenke.
Ni ibitero bikurikiye ibindi byagabwe ku munsi w’ejo mu duce twa Bidegu, Kalongi, Mikenke na Kalingi, aho abaturage bavuga ko habaye ibitero bikomeye ndetse bamwe bagasabwa guhunga ingo zabo mu rwego rwo kurokoka.
Abaturage bo muri utu duce bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo kwimurwa ku gahato, kubura ibiribwa, kubura ubuvuzi ndetse n’ihungabana rikomeje kwiyongera mu miryango myinshi.
Abasesenguzi batandukanye bakomeje kwibaza niba igihugu gikwiye gushyira imbaraga nyinshi mu mpaka za politiki zijyanye n’Itegeko Nshinga mu gihe ibice byinshi byo mu Burasirazuba bikomeje kuba indiri y’intambara.
Mu by’ukuri, ikibazo cy’umutekano ni cyo benshi babona nk’icyihutirwa kurusha ibindi, kuko gifite ingaruka ku buzima bw’abaturage, ku bukungu bw’igihugu no ku bumwe bw’Abanyekongo.
Hari abavuga ko mbere yo gutangiza impaka zikomeye ku Itegeko Nshinga rishya, hakwiye kubanza gushakwa ibisubizo birambye by’ibibazo by’umutekano, hagahagarikwa imirwano, abaturage bakarindwa, abahunze bagasubizwa mu byabo, ndetse hakabaho ibiganiro byimbitse byubaka amahoro arambye.
Mu gihe impande za politiki zikomeje kutavuga rumwe ku hazaza h’Itegeko Nshinga, abaturage benshi bo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko icyo bakeneye mbere y’ibindi ari amahoro n’umutekano.
Bavuga ko nta mpinduka za politiki zashobora kugira umumaro mu gihe abaturage bakomeje guhunga buri munsi, imihana igatwikwa, abantu bakicwa cyangwa bagatakaza ibyabo.
Ku bwabo, amahoro ni yo shingiro ry’iterambere, demokarasi n’ubumwe bw’igihugu. Bityo, bagasaba ko ubuyobozi bwa RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashyira imbere ikibazo cy’umutekano mbere y’ibindi byose.
Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Minembwe no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, amaso y’Abanyekongo n’ay’amahanga akomeje kureba uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa buzahuza gahunda za politiki n’icyifuzo cy’abaturage cyo kubona amahoro arambye.
Kugeza ubu, ibikorwa by’imirwano biracyakomeje mu duce dutandukanye two hafi ya Minembwe, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ubutabazi n’uburinzi kugira ngo ubuzima bwabo n’imitungo yabo birindwe.






