Ibyo wamenya kuri Tin/Etain icukurwa i Walikale n’akamaro kayo.
Kompanyi y’Abanyamerika nini icukura Tin/Etain ikanayicuruza yongeye kandi gutangiza ibyo bikorwa i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yuko M23 ihavanye ingabo zayo mu minsi mike ishize.
Tin/Etain ni ubwoko bw’amabuye y’agaciro bw’icyuma bukoreshwa n’inganda nyinshi hirya no hino ku isi, ikaba yifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye.
Nk’uko bisobanurwa tin/etain ku isoko mpuzamahanga yari yabuze muri iyi minsi umutwe wa M23 wagenzuraga i Walikale, ariko Alphamin Resources Corp , imwe mu ma kompanyi y’Abanyamerika nini ku isi muri RDC icukura tin/etai, yatangaje ko yongeye gusubukura ibikorwa byayo byo gufungura ibirombe byayo biri ahitwa i Bisie ho muri Walikale.
Mu kwezi gushize, Alphamin Resources Corp, yahagaritse by’agateganyo ibikorwa mu birombe byayo bya Bisie kubera gusatira kwa M23 yari igeze i Walikale centre, kuri 65km uvuye i Bisie mu majyaguru ashyira uburengerazuba.
Mu itangazo ryayo ryo ku wa gatatu, Alphamin Resources Corp yavuze ko M23 yakuye abarwanyi bayo i Walikale ibajyana mu bice biherereye muri 130km uvuye ku birombe byayo, bityo ihita yongera gutangiza ibikorwa byayo byo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro ndetse no kuyacuruza kw’isoko mpuzamahanga.
Mu cyumweru gishize umutwe wa M23 washize itangazo hanze uvuga ko wavuye muri Walikale nk’uko n’ubundi wari wabitangaje mbere kugira ngo uhe inzira y’ibiganiro by’amahoro hagati yawo na Leta y’i Kinshasa, ibiganiro biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar.
Amakuru avuga ko ibiciro bya tin/etain ku isoko rya London Metal Exchange (LME) ku wa gatatu byari byamanutseho 8.3% kuri toni imwe ya tin.
Iyi Teritware ya Walikale bizwi ko ikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye arimo cyane cyane tin/etain.
Iyi tin/etain bivugwa ko ari icyuma cyihariye gifite ibara ry’umweru rya Feza, kibasha guhindurwa byoroshye, kigakoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye nka: “Bateri ya Telephone, Ibyuma by’imodoka, amabati, ibyuma bifasha gufatanya ibindi byuma, utwuma tw’ubuvuzi, Imodoka zikoreshwa na mashanyarazi, Panneaux solaires/Solar n’ibindi.
Ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko Amerika yarimaze iminsi isaba ko ibikorwa byo gucukura tin/etain bitangiza.
Ndetse kandi ivuga ko biri mubyaganiriweho cyane i Kinshasa hagati ya perezida Felix Tshisekedi n’umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu mu cyumweru gishize.
Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza muri iki cyumweru iriya kompanyi icyukura tin ivuga ko imaze kohereza ku isoko ryo hanze toni 4,500 za tin, kandi ko izindi toni 280 ziri mu nzira.
Mu mwaka ushize ibirombe by’aya mabuye y’agaciro biri Bisie i Walikale byacukuwemo toni 17,300 za tin/etain ubwo bingana na 6% bya tin/etain yose igurishwa ku isi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, banenga Leta y’iki gihugu ko amabuye y’agaciro acyukurwa mu Burasizuba bw’iki gihugu no muri RDC yose muri rusange, adateza imbere iki gihugu n’abaturage bagituye.