Icyateye ukwikanga kw’abaturage ba Bibogobogo cyamenyekanye.
Ingabo z’u Burundi zibarirwa mu mirongo zahurutse mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bituma abaturage baho bagira ubwoba.
Isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/11/2024, nibwo iz’i ngabo z’u Burundi zageze muri aka gace ka Bibogobogo.
Amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko iz’i ngabo ko zinutse ku mushyasha wa Baraka.
Umwe mu baturage baturiye aka gace ka Bibogobogo yabwiye MCN ati: “Hano mu Bibogobogo tuzindukiye ku ngabo z’u Burundi. Turi kubona gusa tenue y’indundi. Ntituramenya ikibazanye! Icyo tumenye gusa n’uko baturutse i Baraka, ariko byateye icyikango ku baturage.”
Bamwe bavuga ko iz’i ngabo zishobora kuba zerekeje mu bice bya Minembwe ahari icyicaro cy’ingabo za TAFOC, cyangwa ziri kugana mu Mibunda kuko n’ubundi aha muri utu duce twa Mibunda hamaze iminsi hari imirwano hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe witwaje imbunda wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Aya makuru anavuga ko aba basirikare nyuma yokugera mu Bibogobogo bahise baja ahitwa mu Bakomite, bakaba bacyumbitse kwa Chef Ngirumukiza.
Ati: “Ubu tuvugana bari mu Bakomite kwa chef Ngirumvugizi.”
Ntabyinshi biramenyekana kuri aba basirikare, ari nabyo byatumye haba ukwikanga kw’abaturage nubwo aha muri Bibogobogo abaturage baho bari bafite umutekano mwiza.