Perezida w’u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by’ibanga n’intumwa z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro amakuru agaragaza ko byabaye mu ntangiriro ziki cyumweru turimo bibera mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Ikinyamakuru cya Africa Intelligence dukesha iyi nkuru kivuga ko muri icyo kiganiro intumwa za AFC/M23 zaburiye perezida w’u Burundi ku ngaruka igihugu cye gishobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushyigikira ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Leta y’u Burundi yohereje muri RDC abasirikare babwo babarirwa mu bihumbi 20, mu rwego rwo gufasha abasirikare ba Leta ya Congo mu ntambara bamazemo imyaka igera kuri ine bahanganye n’uy’u mutwe wa AFC/M23.
Ibi biganiro byabereye i Bujumbura mu gihe byavugwaga ko hari indege zagiye zigaragara ku k’ibuga cy’indege cya Bujumbura mbere yo koherezwa kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abaturage n’ahari ibirindiro bya AFC/M23 muri Kivu zombi.
Ni mu gihe kandi ibihe byinshi AFC/M23 yagiye ishinja u Burundi kwemera ko RDC ikoresha ubutaka bwabwi mu kugaba ibitero ku birindiro byayo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage ikoresheje drones z’intambara.
Abakurikiranira hafi intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, bavuga ko kuba AFC/M23 yaratekereje kuganiriza perezida w’u Burundi yashakaga kuburizamo imirwano yabasakiranya n’Ingabo ziwe.
Bavuga kandi ko uyu perezida w’u Burundi yemeye ibiganiro mu rwego rwo kwirinda ko intambara ibera muri Congo yakwambuka mu gihugu cye.
Ikindi kivugwa n’uko AFC/M23 yasabye u Burundi ko mu gihe yofata umujyi wa Uvira, bukwiye guhita bwima ubuhungiro abarwayi ba wazalendo na FDLR bagizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Perezida w’u Burundi ku ruhande rwe ngo yasabye AFC/M23 kwitandukanya n’u Rwanda, ayibwira ko arushinja guhungabanya inyungu z’igihugu cye.