• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Point Zero Iri mu Maboko Mashya: Menya Iby’Ingenzi Kuri Iyi Nkuru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 3, 2026
in Conflict & Security
0
Point Zero Iri mu Maboko Mashya: Menya Iby’Ingenzi Kuri Iyi Nkuru
127
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Point Zero Iri mu Maboko Mashya: Menya Iby’Ingenzi Kuri Iyi Nkuru

Amakuru yizewe Minembwe Capital News yakusanyije kandi yagenzuye agaragaza ko agace ka Point Zero, kafatwaga nk’ibirindiro bikomeye by’ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo, bamaze kukavamo nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) ku munsi w’ejo.

Nk’uko amakuru yizewe Minembwe Capital News ibikesha abyemeza, iri huriro ry’ingabo ryasubiye inyuma nyuma yo kwibasirwa n’ibisasu bikomeye, bituma rikura abasirikare baryo muri Point Zero rikerekeza mu bindi bice rifata nk’ibitekanye kurushaho.

Andi makuru Minembwe Capital News yakuye mu nzego zitandukanye z’umutekano agaragaza ko abasirikare ba MRDP-Twirwaneho bamaze kugera hafi y’aka gace. Nubwo kugeza ubu bataratangaza ku mugaragaro ko bakigaruriye, amakuru ahuriza ku kuba bari mu ntera nto cyane ishobora kubafasha kukinjiramo mu gihe cya vuba, igihe nta gihindutse ku rugamba.

Uku kwimuka kw’ihuriro rya FARDC n’abafatanyabikorwa baryo kuje gukurikira izindi mpinduka zabaye ku rugamba mu misozi ya Minembwe, aho MRDP-Twirwaneho ikomeje kwagura ibice ivuga ko igenzura. Amakuru ahari agaragaza ko uyu mutwe wabanje gufata uduce twa Ngezi na Murusirita, mbere yo gusunika ihuriro rya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo rikava mu gace ka Rwitsankuku.

Ku wa Gatatu, MRDP-Twirwaneho na bwo yatangaje ko yafashe uduce twa Bilalombili na Mikenke, ibintu byatumye isura y’imirwano ihinduka ku buryo bugaragara mu bice byinshi bya Teritwari ya Fizi n’iya Minembwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, amakuru aturuka mu gace ka Mulima avuga ko habaye ibindi bitero by’ibisasu byarashwe na drone itaramenyekana nyirayo.

Amakuru yizewe Minembwe Capital News avuga ko ibisasu bya mbere byaguye muri ako gace mu ijoro ryakeye, hakaza kongera kugwa ibindi mu gitondo cyo kuri uyu munsi ahagana saa yine za mu gitondo.

Ayo makuru akomeza avuga ko aho ibyo bisasu byaguye ari hamwe mu hantu hari hahungiye abasirikare ba FARDC n’abafatanyabikorwa babo, barimo Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo, nyuma yo kuva muri Point Zero, Rwitsankuku, Bilalombili na Mikenke.

Amakuru y’ibanze Minembwe Capital News yabonye avuga ko muri ibyo bitero hapfuye abasirikare benshi ba FARDC, aho imibare ya mbere ivuga nibura abasirikare 24. Icyakora, iyi mibare ntiraremezwa n’urwego rwigenga, kandi ishobora guhinduka uko amakuru agenda asobanuka.

Ku rundi ruhande, amakuru yatangajwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo muri Teritwari ya Fizi avuga ko drone yarashe ku nyubako z’Ishuri Ribanza rya Ngulube, riherereye mu gace ka Mulima, aho bavuga ko hari hashyizwe ibirindiro bya FARDC. Ayo makuru avuga ko nibura abasirikare 21 bahasize ubuzima.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana uwagabye ibyo bitero bya drone, kandi nta rwego rwigenga rurabyemeza.

Minembwe Capital News ntirabasha kwemeza amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi ashinja AFC/M23 cyangwa undi mutwe uwo ari wo wose kuba ari wo wagabye ibyo bitero. Ni yo mpamvu hakomeje kumvikana amajwi asaba ko hakorwa iperereza ryigenga, riboneye kandi ryizewe kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ibyo bitero n’ababifitemo uruhare.

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bya Minembwe na Fizi, abaturage benshi bakomeje guhunga ingo zabo berekeza mu mashyamba no mu bindi bice bakeka ko bifite umutekano urushijeho.

Abaturage bavuga ko impungenge zikomeje kwiyongera bitewe n’ubukana bw’imirwano n’ikoreshwa rya drones, ibintu bavuga ko byatumye ubuzima bwabo burushaho kujya mu kaga.

Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana aya makuru no kubagezaho amakuru yizewe, yagenzuwe kandi avuguruye uko agenda aboneka.

Tags: MinembweMRDP-TWIRWANEHOPoint Zero

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?