• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyahaye isomo rikaze ubutegetsi bwa Iran bwari bwagabye ibitero muri Israel.

minebwenews by minebwenews
April 14, 2024
in Regional Politics
1
Igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyahaye isomo rikaze ubutegetsi bwa Iran bwari bwagabye ibitero muri Israel.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bidasubirwaho igisirikare cya leta Zunze ubumwe z’Amerika cyahaye isomo Iran yagabye ibitero kuri Israel.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni mu bitero bikomeye igihugu cya Iran cyagabye muri Israel ikoresheje indege z’intambara zirenga 100 zo mu bwoko bwa Drone na Misile.

Leta ya Iran yagabye iki gitero mu buryo bweruye kandi ikigaba igamije kwihorera ku iyicwa ry’u muyobozi w’ingabo za Quds, Major Gen Mohammad Reza Zahedi wiciwe i Damasiko muri Siriya mu byumweru bibiri bishize.

Igisirikare cya Iran, mu ishami rya Islamic Revolution Guard Corps, IRGC, cyatangaje ko iki gitero cyari gifite ibice runaka bigambiriye .

Ninacyo gitero cya mbere kibaye mu buryo butaziguye hagati y’ibi bihugu byombi bimaze imyaka myinshi birebana ay’ingwe, aho Iran akenshi yakoreshaga imitwe y’itwaje Imbunda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko Iran yohereje muri Israel Drones na Misile bigera kuri 200 ko kandi ibyo bitero byashubijwe inyuma.

Yagize ati: “Iran yatugabyeho ibitero ikoresheje Misile na drone magana abiri. Ibitero bya Iran twabisubije inyuma. Kuri ubu umuyobozi mukuru arimo gukora ibishoboka byose asuzume imiterere y’intambara ku rwego rw’i gisirikare kirwanira mu kirere.”

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu we yahise atumiza by’i gitaraganya leta y’intambara nyuma yaho Iran igabye icyo gitero.

Yagize ati: “Turashima ukuntu Amerika yafatanye hamwe na Israel, kandi n’ubufasha duhabwa n’u Bwo gereza, u Bufaransa n’ibindi Bihugu byinshi.”

White House yo yatangaje ko iri kumwe na Israel.

Ati: “Amerika iri kumwe n’abaturage ba Israel kandi ishyigikiye kwirwanaho mu kurwanya iterabwoba rituruka muri Iran.”

Ishami ry’Ingabo za Iran rikomeye rya IRCC , rya vuze ko bakoze iki gitero mu kwihorera ku bikorwa bibi Israel ikora burimunsi ku munsi, harimo n’igitero kuri Ambasade ya Iran giheruka i Damas.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterress yasohoye itangazo ryamagana ryivuye inyuma iki gitero cyakozwe na Iran kuri Israel.

Gusa Guterress yahise asaba ko ayo makimbirane ahagarara vuba.

Ati: “Yaba akarere, yaba amahanga, nta n’umwe wifuza iyindi ntambara. Iyo mishamirano ihagarare ntayandi mananiza.”

U Bwongereza bwavuze ko ingabo zirwanira mu kirere (RAF) zizakora ibishoboka byose mu guhagarika ibitero bya drones za Iran kuri Israel.

Hagati aho igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamanuye ibisasu hafi yabyose, nk’uko Biden yabivuze akoresheje urubuga rwa x.

Ati: “Twafashije Israel ku manura ibisasu hafi yabyose.”

MCN.

Tags: AmerikaIsomo rikaze ubutegetsi bwa Iran bwari bwagabye ibitero muri IsraelIsrael
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Endongo Djodjo, umusirikare wa  Fardc, abaye uwambere uhawe igihano cy’u rupfu nyuma y’uko leta ya Tshilombo yemeje iki gihano.

Endongo Djodjo, umusirikare wa Fardc, abaye uwambere uhawe igihano cy'u rupfu nyuma y'uko leta ya Tshilombo yemeje iki gihano.

Comments 1

  1. Bernard says:
    1 year ago

    Bivuze ko ikirere cya Israël Amerika igicungiye umutekano quelque soit la distance qui les sépare.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?