Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyafatiye abapolisi babiri bo mu gihugu cya Sudan y’Epfo, ku butaka bw’iki gihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03/07/2024, abapolisi babiri bo mu gihugu cya Sudan y’Epfo, bafatiwe ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru arambuye yatanzwe n’urwego rw’igisirikare rushinzwe gutangaza amakuru muri iy’i Ntara ya Bas-Uele, rwavuze ko aba bapolisi bo mu gihugu cya Sudan y’Epfo, ko binjiye muri iki gihugu bashaka gushimuta abaturage bafitanye amakimbirane.
Agace bafatiwemo kakaba gaherereye mu Ntara ya Bas-Uele.
Nk’uko uru rwego rw’igisirikare rwabitangaje n’uko bariya bapolisi bafashwe n’ingabo za RDC zo muri Batayo izwi kw’izina rya FIR. Kandi ko bafashwe mu gihe iz’ingabo za leta ya Kinshasa zarimo zihiga imitwe y’inyeshamba ikunze guhungabanya umutekano mu bice bya Waliwa na Faradja.
Uru rwego rw’igisirikare kandi rwasobanuye ko aba bapolisi bafatanwe imbunda zibiri zo mu bwoko bwa AK-47 n’amasasu 57.
Rukomeza ruvuga ko umuturage aba bapolisi bari bagamije gushimuta yitwa Nyaro Runaka, ufite ubwenegihugu bwa RDC, ariko akaba afite amamuko mu gihugu cya Sudan y’Epfo. Kuri ubu aba bapolisi bajanywe i Durba, ahari icyicaro cy’ingabo za karere ka Bas-Uele.
Mu busanzwe muri iy’i Ntara ya Bas-Uele ipakanye na Sudan y’Epfo, hakunze kuvuka ibibazo bifitanye isano n’ibyo, gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze kugenda busezeranya kuzakemura ibyo bibazo burundu, ariko kugeza ubu biracyabangamiye benshi ku mpande zombi.
MCN.