Igisirikare cya RDC cyagize icyo kivuga kuri Kabila uheruka kuvugwa i Goma.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyasabye ko Joseph Kabila wahoze ari perezida w’iki gihugu yamburwa ubudahangarwa kugira ngo ajanwe mu nkiko, ni nyuma y’aho avuzwe i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu ahagenzurwa n’umutwe wa M23.
Ni amagambo yatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, aho yavuze ko ubushinja cyaha bwa gisikare bwasabye Sena y’iki gihugu gukuraho Joseph Kabila ubudahangarwa mu rwego rwo kugira ngo bumukurikirane ku byaha birimo ubwicanyi n’ubugambanyi.
Joseph Kabila asanzwe ari umusenateri ubuzima bwe bwose, nk’uko biteganywa ku wabaye perezida muri RDC.
Mu kwezi gushize ubucamanza bwatangiye ifatwa ry’imitungo ye, ubwo byavugwaga ko yagarutse muri RDC akajya i Goma ahagenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho. Gusa ntagihamya cyemeje neza ko ari yo, cyangwa aho ari ubu. Ariko amakuru yo ku ruhande ahamya neza ko ariho ari.
Mutamba nk’uko yakomeje abivuga, yagaragaje ko ubucamanza bufite ibimenyetso simusiga ku bugambanyi, ubwicanyi, kuba mu mutwe wigometse, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibi byaha Mutamba avuga ko bibera muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ariko kugeza ubu yaba Joseph Kabila cyangwa ishyaka rye, ntacyo baravuga kuri ibi Mutamba amushinja.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, perezida Felix Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu nyawe uri inyuma y’ibibi byose, amushinja gufasha umutwe wa M23.
Kabila mu kumusubiza, yabwiye itangazamakuru ati: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane nuko bimeze uyu munsi.”
Kurundi ruhande, abashigikiye Joseph Kabila muri RDC, bashinja Leta ko imaze igihe ikora ibikorwa birimo gufatira imitungo ye mu gihugu no kwibasira bamwe mu bo mu ishyaka rye.
Kabila ufite imyaka 53, yategetse Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18 kuva mu 2001 ubwo yari afite imyaka 29, nyuma yuko se Laurent Desire Kabila apfuye; wishwe arashwe.
Bizwi ko Joseph Kabila yavuye muri RDC mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023, yahavuye mbere y’amatora . Umuvugizi we Barba Nzambi yatangaje kenshi ko Kabila yavuye mu gihugu ku mpamvu z’amasomo muri Kaminuza y’i Johnnesburg muri Afrika y’Epfo.
Nyamara nubwo yarimo akurikirana ibya masomo ye, ariko ibye byakomeje gutera inkenke ubutegetsi bw’i Kinshasa kugeza ubwo bumushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23 urwanya ubu ubutegetsi.