Ihuriro ry’Ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR Ryongeye Kurasa Ibisasu mu Bice Bituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, ryongeye kugaba igitero cyifashishije ibisasu ku duce dutuwe n’Abanyamulenge mu Minembwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27/06/2026.
Amakuru Minembwe Capital News yakuye ahabereye ibi bikorwa agaragaza ko ibyo bisasu byarashwe ku manywa y’ihangu, bikagwa mu bice bya Lundu na Gitavi, ahahanamiye uruzi rwa Minembwe, bikongera guteza ubwoba n’impungenge mu baturage bamaze igihe bahangayikishijwe n’umutekano muke.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Ibisasu byatewe i Lundu na Gitavi, ahahanamiye uruzi rwa Minembwe. Kugeza ubu ntituramenya neza ingano y’ibyangiritse cyangwa niba hari ababigizwemo ingaruka.”
Mu gihe aya makuru yatangazwaga, ntiharamenyekana umubare w’ababa bakomerekeye muri icyo gitero cyangwa ingano y’ibyangiritse byatewe n’ibyo bisasu. Icyakora, abaturage bavuga ko bakomeje kuba mu bwoba bukomeye, kuko ibyo bitero bikomeje kwisubiramo.
Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi mike ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR rivugwaho gutsindwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uvuga ko urwanirira umutekano w’Abanyamulenge, mu mirwano yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Kuva icyo gihe, abaturage bavuga ko iri huriro ryahinduye uburyo bw’imirwano, rikaba rikomeje gukoresha drones n’ibisasu birebire mu kurasa ibice bituwe n’abasivili.
Hagati muri iki cyumweru, ibikorwa nk’ibi byasize ibyangiritse byinshi. Ku wa Kane, ibisasu byarashwe byangije bikomeye Ibitaro Bikuru bya Minembwe biherereye ku Kiziba, ibikorwa byagize ingaruka zikomeye ku serivisi z’ubuvuzi abaturage bari basanzwe bahabwa.
Ku wa Gatatu na bwo, ibindi bisasu byaguye mu bice bitandukanye, bisenya amazu y’abaturage ndetse byangiza amashuri yo mu gace ka Lundu no mu tundi duce twegereye.
Amakuru yakusanyijwe na Minembwe Capital News agaragaza ko amazu menshi amaze kwangizwa n’ibi bitero, harimo ayo mu duce twa Lundu, Bidegu, Minembwe Centre, Kalingi n’ahandi henshi, ibintu bikomeje gusiga abaturage benshi badafite aho bikinga.
Abaturage bo mu Minembwe bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurinda abasivili no guhagarika ibikorwa by’intambara bikomeje kugira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku bikorwaremezo by’ingenzi.





