Imirwano Ikomeye i Lulenge: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yafashe Kimete, Haravugwa Intwaro Nyinshi n’Abasirikare Bishwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uravuga ko wafashe agace ka Kimete, kamwe mu duce dufatwa nk’ingenzi muri Secteur ya Lulenge, Teritwari ya Fizi, nyuma y’imirwano ikomeye wahanganyemo n’ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo n’umutwe wa FDLR.
Aya makuru yatangarijwe Minembwe Capital News (MCN) n’umwe mu bayobozi ba MRDP-Twirwaneho, wavuze ko iyo mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko abasirikare b’uyu mutwe bashoboye kwigarurira Kimete nyuma y’imirwano yamaze igihe runaka.
Yagize ati:
«”Kimete twayifashe mu gitondo. Twahafatiye ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo imbunda, amasasu menshi n’ibindi bikoresho. Hari kandi n’intumbi nyinshi z’abasirikare ba FARDC ndetse n’abo bafatanyaga, barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”»
Mu kiganiro yagiranye na MCN, uwo muyobozi yanabajijwe ku makuru avuga ko MRDP-Twirwaneho yaba yarafashe uduce twa Kabanju na Gitumba. Yasubije ko imirwano muri utwo duce igikomeje.
Yagize ati:
«”Ntabwo turafata Kabanju na Gitumba, ariko turi hafi yabyo. Haracyari imirwano ikomeye hagati y’impande zombi, kandi ibintu bishobora guhinduka.”»
Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’impande zombi, mu gihe buri ruhande rukomeje gushaka kugenzura ibice bifite akamaro mu bikorwa bya gisirikare.
Kimete, Gitumba na Kabanju biherereye muri Secteur ya Lulenge, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bice bifatwa nk’iby’ingenzi mu rwego rwa gisirikare kuko bimaze igihe birimo ibirindiro by’ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, nk’uko bivugwa n’impande zihanganye.
Nubwo MRDP-Twirwaneho ivuga ko yageze ku ntsinzi i Kimete, kugeza ubu nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bwa FARDC cyangwa ubwa Leta y’u Burundi ryemeza cyangwa rihakana ayo makuru. Ni yo mpamvu Minembwe Capital News (MCN) ikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze kugira ngo ibagezeho amakuru yemejwe n’impande zitandukanye uko agenda aboneka.
Imirwano ikomeje kubera muri Secteur ya Lulenge, agace kamaze amezi menshi karangwa n’umutekano muke, aho ibikorwa bya gisirikare byakajijwe hagati y’ihuriro rishyigikiye Leta ya Kinshasa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.






