Imirwano Yongeye Gufata Indi Ntera muri Masisi: AFC/M23 Isunika Inyuma FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR, kuva ku wa Gatanu tariki ya 24/07/2026, mu majyepfo ya Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru ava mu baturage n’abakurikirana ibijyanye n’umutekano avuga ko AFC/M23 yagabweho ibitero ku birindiro byayo byinshi, maze yirwanaho.
Amasoko yo muri ako gace avuga ko kugeza mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 27/07/2026, urusaku rw’imbunda nto n’izinini rwakomeje kumvikana ku misozi ireba uduce twa Kasoko, Mushebere n’inkengero zabyo, muri Groupement ya Ufamandu I, muri Chefferie ya Bahunde.
Amakuru ava aho imirwano yabereye agaragaza ko ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, imirwano yari yafashe intera ndende mu bice bya Kibabi I na Kibabi II, aho bivugwa ko abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye ibirindiro by’imitwe ya Wazalendo.
Nk’uko ayo masoko abivuga, AFC/M23 yashoboye gusunika inyuma cyane abo bahanganye ndetse ifata uduce tumwe twabereyemo imirwano.
Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’iminsi mike yari ishize hari agahenge gake, ibintu byongeye guteza impungenge abaturage bamaze imyaka myinshi bahanganye n’umutekano muke, kwimurwa ku ngufu ndetse no gusenyerwa ibikorwa byabo.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwongeye guhungabana, kuko ingendo zabaye nke bitewe n’umutekano muke, mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byahagaze mu bice byinshi byugarijwe n’imirwano.
Sosiyete Sivile yavuze ko iyi mirwano yasize isenye ibirindiro bya Wazalendo, ikanatuma habaho kwaguka kw’ibice bigenzurwa na AFC/M23, cyane cyane hafi y’agace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Rubaya n’isoko rikomeye rya Ngungu, bifatwa nk’ibice bifite akamaro gakomeye mu bukungu no mu rwego rwa gisirikare.
Kugeza ubu, nta makuru yigenga aremeza umubare w’abahasize ubuzima cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano. Icyakora, ibikorwa by’intambara biracyakomeje, mu gihe abaturage bakomeje kuba abagizweho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara imaze imyaka myinshi ishegesha uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






