Impinduka zabaye muri politiki mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, umwaka ushize.
Ibyaranze Classe politiki mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, dusanga harabaye impinduka nyinshi; uhereye kuri guverineri, Theo Ngwabidjye Kasi wayoboye iyi ntara imyaka myinshi yakuweho haza undi mushya.
Tariki ya 02/03/2024 ni bwo hashyizweho guverineri mushya wa Kivu y’Amajy’epfo witwa Jean-Jacques Paruku Sadoki, ukomoka muri teritwari ya Kabare yo muri iyi ntara.
Uyu guverineri yari asimbuye kuri uyu mwanya, Theo Ngwabidjye ukomoka mu duce turimo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abahavu bo kw’i Djwi.
Theo, ubwo yari akiri guverineri w’iyi ntara yaranzwe no kubeshya cyane abaturage ba Minembwe, ni mu gihe ubwo yagiriraga ingendo za kazi muri ako gace yabasezeranyaga ubufasha ariko ntabikore.
Rimwe yarahageze ababwira ko mu minsi ine bari bubone imfashyanyo, amaso abayo!
Akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Kivu y’Amajy’epfo, nabwo yabwiye abaturage ko ibyo azibandaho cyane ari iterambere ry’umujyi wa Bukavu n’imijyi yo mu ma teritwari agize iyi ntara, ariko byarangiye bibaye amagambo.
Ikindi cyagaragaye mu bya politiki muri iyi ntara, ni Alexis Gisaro watambutse ku mwanya w’ubudepite mu gihe byari byamaze gutangazwa ko yatsinzwe, ariko aza kongera gusaba ko babara amajwi, asanga yatsinze; yatsidiye ku mwanya w’ubudepite ku rwego rw’igihugu.
Gusa uwo mwanya Gisaro yaje kuwuha Levis Rukema wahoze muri Gumino ya kera, naho we yongera gusubizwa ku mwanya wa minisitiri.
Alexis Gisaro yahoze ari minisitiri w’ibikorwa remezo, ari nawo mwanya yongeye guhabwa, ndetse akaba yarawukozemo ibikorwa aho yatangiye gukoresha umuhanda wa Ngomo(no:5). Uyu muhanda uhuza umujyi wa Bukavu na Kamanyola muri teritwari ya Walungu.
Gisaro yagiye ashimwa kuko yagerageje gukora neza, aho ndetse hari n’imihanda yagiye asana yo muri Uvira kandi hafi yayose yari yarasenyutse. Ubundi kandi uyu muhanda mu nini wa Ngomo ufasha Abanye-kongo kuva i Bukavu baja Uvira batiriwe banyura ku butaka bw’u Rwanda.
Ikindi kandi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka ushyize, muri Uvira hongeye kugaruka umudepite udashimwa na bose, uwo ni Justin Bitakwira. Uyu leta yahise imuha inshingano zo kuba umuhuza w’imitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï; nawe niko guhita atangira gukangurira abo barwanyi ba Maï-Maï gukunda Leta no kuyishigikira. Ibi yabikoraga mu rwego rwo kugira ngo Twirwaneho izasigare ari yo mwanzi wa Leta yonyine, bityo biviremo ku yi rwanya no kwirukana Abanyamulenge ku butaka bw’iki Gihugu cya Congo.
Uyu mudepite yakoresheje n’ibiganiro hirya no hino muri Kivu y’Amajy’epfo, aho yarimo asaba iriya mitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï kutazongera gusubiranamo, hubwo ko igomba kumenya umwanzi wabo. Uwo yababwiraga ni Abanyamulenge.
Mu kurangiza turavuga ku ngabo zo mu itsinda rya TAFOC, izo bamwe muri Kivu y’Amajy’epfo bakunze kwita iza EAC . Izi zageze muri Kivu y’Amajy’epfo nyuma y’aho mu 2022, RDC n’u Burundi byagiranye amasezerano y’ubufanye, ni bwo iz’ingabo zahise zoherezwa ku butaka bwa RDC.
Mu mezi make ashyize, iz’ingabo zakuwe mu Minembwe ku Kuziba, zijanwa mu Mikenke, Mikarati na Kamombo.
Ahandi izi ngabo zoherejwe ni mu bice by’i Ndondo ya Bijombo na Rurambo, gusa nubwo bivugwa ko zagiye kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri iyi ntara, nyamara zifatikanya na Maï-Maï na FARDC mu kurwanya Twirwaneho.
Bikaba byagaragaye mu bitero FARDC iheruka kugaba mu Kalingi.
Kimwecyo muri Kivu y’Amajy’epfo hitezwe impinduka nyuma y’aho Leta ya Kinshasa itumye Brig Gen Olivier Gasita i Bukavu aho azungiriza umuyobozi mukuru mu ishami ry’iperereza mu buyobozi bwa FARDC muri iyi ntara.
Mu mateka ya Gasita mu gisirikare cya Congo, azwi kuba yaragiye agarura ubwumvikane hagati y’amoko yabaga ashamiranye mu duce yakoreyemo. Muri Ituri yarahageze ahagarura amahoro hagati y’Abahema n’Abanyanga abari bagize imyaka myinshi bahangana.