• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imyaka 30 Mu Buhungiro: Abanyekongo Barokotse Ubwicanyi Bagarutse ku Mateka Bifuza Ko Atazibagirana

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 11, 2026
in Conflict & Security
0
Imyaka 30 Mu Buhungiro: Abanyekongo Barokotse Ubwicanyi Bagarutse ku Mateka Bifuza Ko Atazibagirana
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imyaka 30 Mu Buhungiro: Abanyekongo Barokotse Ubwicanyi Bagarutse ku Mateka Bifuza Ko Atazibagirana

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

READ ALSO

MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo

AFC/M23 i Kanombe: Amahugurwa y’Iminsi 15 Yahuje Abayobozi n’Impuguke, Hibandwa ku Miyoborere n’Amategeko y’Intambara

Impunzi z’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi b’Abanyekongo, zasabye ko umuco wo kudahana abakoze ubwicanyi ucika burundu mu Karere k’Ibiyaga Bigari no ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe ku wa Mbere mu Nkambi ya Kiziba, iherereye mu Karere ka Karongi mu Rwanda, mu muhango wo kwibuka Abatutsi b’Abanyekongo bishwe mu bwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu bindi bice by’akarere.

Igikorwa cyo kwibuka cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rukurikirwa n’umunota wo guha icyubahiro abazize ubwicanyi, isengesho, ubutumwa bw’ihumure ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse.

Mu mateka yibukijwe harimo ubwicanyi bwabereye i Mirangi, Ngungu, Mukoto/Monastère, Kalehe, Bibogobogo, Bukavu n’ahandi.

Hanibutswe kandi Abanyamulenge biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi, ndetse n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bishwe mu bindi bice bitandukanye, birimo Kabera, Gatongo na Kirumba, aho abarokotse n’imiryango y’abazize ubwo bwicanyi bakomeje gusaba ko amateka yabo atirengagizwa.

Ndarishize Benjamin, umwe mu barokotse ubwicanyi bwabereye mu Nkambi ya Gatumba, yavuze ko ibyo yabonye bikomeje kumukurikirana mu buzima bwe.

Yagaragaje ko kuba abakoze cyangwa bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bataragezwa imbere y’ubutabera ari ikibazo gikomeye ku barokotse n’imiryango y’abishwe.

Ati:

«“Twishwe amahanga arebera, ariko ntituzatuza gutaka; ntituzatuza kuvuga kugeza igihe igisubizo tuzakibonera.”»

Ndarishize yavuze ko imyaka igera kuri 30 amaze mu buhungiro yabaye “inzira y’umusaraba”, avuga ko hari n’abantu bavukiye mu nkambi, bakahakurira ndetse bakahabyarira kubera kubura amahirwe yo gusubira mu gihugu cyabo.

Yashimangiye ko kuba abarokotse n’imiryango y’abishwe batarabona ubutabera ari umutwaro ukomeje kubaremerera.

Bisore Albert Ngemanyi, uyobora umuryango Congolese Tutsi Survivors Voice, yavuze ko kwibuka abazize ubwicanyi bidakwiye gufatwa nk’uburyo bwo kubiba inzangano, ahubwo ko ari uburyo bwo kubungabunga amateka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Yavuze ko abarokotse bazakomeza gusaba ubutabera, ndetse bagaharanira no gusubira mu gihugu cyabo.

Ati:

«“Ubutabera tubusaba Leta ya Congo, tubusaba Leta y’u Burundi, tubusaba imiryango mpuzamahanga itandukanye, harimo iharanira uburenganzira bwa muntu n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.”»

Iyi gahunda yo kwibuka yongeye kuzamura impaka ku buryo amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda yakirwa kandi akibukwa.

Abayobozi n’abaturage bo muri uyu muryango bavuga ko mu myaka ishize, Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bagiye bicwa mu bice bitandukanye bya RDC bazira ubwoko bwabo, ariko bakavuga ko ibibazo byabo bitigeze bihabwa umwanya uhagije mu biganiro rusange no mu bikorwa byo kwibuka.

Bavuga ko hakwiye kwibukwa mu buryo burimo ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, haba i Kabera, Bibogobogo, Kirumba, Gatongo, Gatumba n’ahandi, kugira ngo amateka y’abazize ayo mahano atazimira.

Ibi kandi byatumye bamwe banenga imikorere y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bavuga ko uburyo inzego za Leta n’abayobozi bari hafi ye bagaragaza amateka y’ubwicanyi butandukanye muri RDC bushobora gutera impungenge ku bantu bumva ko hari abazize ubwicanyi bahabwa umwanya mu kwibukwa, mu gihe abandi basigara mu gicucu.

Abanenga Tshisekedi n’ishyaka rye bavuga ko ubuyobozi bwiza bukwiye kurengera abaturage bose nta kurobanura ku bwoko, akarere cyangwa ururimi, ndetse bugashyigikira iperereza ryigenga ku bwicanyi bwose bwakorewe abasivili.

Icyakora, ibyo birego bikomeje kuba igice cy’impaka za politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho ikibazo cy’ubwicanyi n’imvugo zishingiye ku moko bikomeje kuba ibintu bikomeye kandi biteje impungenge.

Léandre Karekezi, umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba akaba n’intumwa ya MINEMA, yavuze ko abakiri bato bakwiye kumenya amateka kugira ngo bazagire uruhare mu kubaka ejo hazaza.

Ati:

«“Turifuza ko nimusubira iwanyu hari icyo muzasubiranayo. Turareba iterambere kandi turizera ko ubutabera buzaboneka.”»

Yashimangiye ko kwibuka amateka no guharanira ubutabera bikwiye kujyana no gutegura ejo hazaza, cyane cyane ku rubyiruko rwavukiye mu buhungiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yashimiye impunzi kuba zishyira hamwe, zigaharanira kubana neza kandi zikanga amacakubiri n’ibindi bishobora kubatanya.

Yabibukije ko ubuzima bw’ubuhunzi butazahoraho, ashimangira ko igihe kizagera bagasubira mu gihugu cyabo.

Ati:

«“Abantu ni bo bishakira ibisubizo, ariko hamwe n’ubufatanye n’inzego zitandukanye bizagenda biza. Turabasaba kubana amahoro, kurwanya amacakubiri n’ivangura.”»

Ku barokotse n’imiryango y’abazize ubwicanyi, kwibuka ntabwo ari ugusubira mu mateka gusa. Ni ugusaba ko abazize ubwicanyi bose bahabwa agaciro, ukuri kukamenyekana, ababigizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera, kandi abaturage bagahabwa icyizere cyo kongera kubaho mu mutekano.

Mu gihe Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’amakimbirane, kwimura abantu ku ngufu n’ubwicanyi bwibasira abasivili, abitabiriye umuhango wa Kiziba basabye ko nta bwoko bw’abazize ubwicanyi bukwiye gusigara inyuma mu mateka.

Kuri bo, ubutabera butarobanura ni bwo bwonyine bushobora gufasha gukumira ko ibyabaye kera bisubira kubaho no kubaka amahoro arambye muri RDC, mu Burundi, mu Rwanda no mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Tags: AbanyekongoRdcRwandaubwicanyi

Related Posts

MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
Conflict & Security

MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo

September 26, 2026
AFC/M23 i Kanombe: Amahugurwa y’Iminsi 15 Yahuje Abayobozi n’Impuguke, Hibandwa ku Miyoborere n’Amategeko y’Intambara
Conflict & Security

AFC/M23 i Kanombe: Amahugurwa y’Iminsi 15 Yahuje Abayobozi n’Impuguke, Hibandwa ku Miyoborere n’Amategeko y’Intambara

September 26, 2026
Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Next Post
Imyaka 30 Mu Buhungiro: Abanyekongo Barokotse Ubwicanyi Bagarutse ku Mateka Bifuza Ko Atazibagirana

30 ans d’exil : des survivants congolais de massacres reviennent sur leur histoire et demandent qu’elle ne soit jamais oubliée

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • MUGISHA: Umwana ukomoka i Mulenge wageze muri Saudi Pro League, akagira uruhare mu ntsinzi y’Amavubi kuri Liberia
  • MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
  • Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?