Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yigiwemo ibishobora kugarura amahoro muri RDC.
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) yarebeye hamwe icyashobora kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yateranye ku wa gatandatu tariki ya 30/11/2024, ikaba yarateraniye i Arusha muri Tanzania.
Muri iyi nama abakuru b’ibihugu bemeje ko ibiganiro bya Luanda bigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, byahuzwa n’ibya Nairobi bigamije guhuza Guverinoma ya Kinshasa n’imitwe y’itwaje intwaro itavuga rumwe nayo.
Ndetse kandi, iyi nama inasaba ko haba inama ihuza EAC n’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ngo bigire hamwe ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe umuryango wa SADC ufite ingabo zayo muri RDC kuva mu kwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2023. Izirimo izavuye muri Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Hagati aho, ibi byemejwe mu gihe umutwe wa M23 w’itandukanyije n’amasezerano y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo. Utangaza ko wiyemeje gusanga ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa mu birindiro ziturukamo ziwugabaho ibitero.
Uyu mutwe washimangiye ibi, uvuga ko utarebwa n’agahenge u Rwanda na RDC byasinyanye biyiha uburenganzira bwo kwirwanaho no kuburizamo igitero igisanze aho kizaturuka, mu rwego rwo kurinda abaturage.
M23 yaniyemeje kuja guhiga FARDC n’abambari bayo mu birindiro byabo, ni mu gihe hashize ibyumweru bibiri bawugabaho ibitero bikomeye.
Ni ibitero byagabwe mu duce two muri teritware ya Masisi na Lubero n’ahandi.