Ingabo z’u Burundi zakijijwe n’amaguru zihunga m23 i Kaziba.
Abasirikare b’u Burundi bagiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rwanya m23 bahunze bata ibirindiro byabo i Kaziba, byigarurirwa n’abarwanyi bo muri uyu mutwe wa m23.
Uyu munsi tariki ya 10/03/2025, ahagana isaha z’umugoroba wajoro, ni bwo abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 binjiye i Kaziba.
Kaziba ni cheferi imwe muri cheferi zibiri zigize teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, kuko indi cheferi yitwa Ngweshi.
Abarwanyi bo muri m23 bafashe iki gice cya Kaziba nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje n’ingabo z’u Burundi zarimo zifashwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR na Wazalendo.
Minembwe Capital News yamenye ko izi ngabo z’u Burundi zari zifite ibirindiro bine muri Kaziba birimo n’icyitwa Cibanda, ariko ibi birindiro byose zabitaye biza kwigarurirwa n’uyu mutwe wa m23.
M23 gufata iki gice cya Kaziba bigaragaza ko teritware ya Walungu yose igiye mu biganza byayo, kuko ikindi gice cya Ngweshi harimo na centre y’iyi teritware yabyigaruriye mu byumweru bibiri bishyize.
Kimwecyo, kugeza ubu mu masaha y’ijoro amasasu aracyari menshi, nk’uko umwe mubaherereye i Kaziba yabyiganiye Minembwe Capital News.
Yagize ati: “Kugeza ubu turacyarimo twumva amasasu menshi. Ariko twebwe turihishe munsi y’ibitanda mu mazu.”
Nyamara n’ubwo amasasu akirimo yumvikana, ariko yaduhamirije ko m23 yamaze gufata ibiro bya cheferi ya Kaziba na centre yose, ndetse n’ibigo byarimo ingabo z’u Burundi.
Ati: “M23 yamaze gufata centre, ibigo byarimo ingabo z’u Burundi n’ibiro bya cheferi.”
Kurundi ruhande ingabo z’u Burundi n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, bari kwiruka bahunga, aho amakuru avuga ko bari guhungira mu bice bigana muri teritware ya Uvira bihana imbibi n’iki gice cya Kaziba.