Inkubiri y’Imirwano ikomeje Guteza Agahinda mu Kibaya cya Rusizi no muri Grupema ya Mutambara Imirwano Yakomeje
Amakuru aturuka mu Kibaya cya Rusizi, muri teritwari ya Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zarashe ibisasu mu gace ka Sange, bikaba byahitanye abaturage benshi b’abasivili.
Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu gace ka Runingu, cyane cyane mu misozi ihanamiye aka gace, aho amakuru yizewe avuga ko iyo mirwano yatangiye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 29/01/2026, igakomeza amasaha menshi. Muri iyo mirwano, ingabo za Leta zagabye ibitero ku barwanyi ba AFC/M23, icyakora uyu mutwe waje kuzisubiza inyuma.
Nyuma y’iyo mirwano, amakuru akomeza avuga ko FARDC yarashe ibisasu mu baturage baturiye Sange, igikorwa cyagize ingaruka zikomeye ku basivili batari bafite aho bahuriye n’imirwano.
Amashusho yashyizwe ahagaragara ku mbuga zitandukanye agaragaza imirambo y’abaturage irambaraye hasi, barimo abagore, abana, abakuru ndetse n’abantu bageze mu zabukuru, ibintu byakomeje guteza impungenge n’agahinda gakomeye mu baturage.
Nubwo umubare nyakuri w’abahitanywe n’ibi bisasu utaratangazwa ku mugaragaro, amashusho aboneka agaragaza nibura imirambo itanu, bikagaragaza uburemere bw’ingaruka z’iki gitero ku baturage b’abasivili.
Ku rundi ruhande, imirwano yakomeje no mu bice bya Mutambara, aho umutwe wa Twirwaneho uri guhangana n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo n’umutwe wa FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi bivugwa ko zikorana n’uruhande rwa Leta ya Congo.
Amakuru aheruka kugera hanze yemeza ko Twirwaneho imaze kwigarurira ibice byinshi bigize grupema ya Mutambara, muri teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu bikomeje guhindura isura y’umutekano muri aka gace.
Ibi bikorwa by’intambara bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane, aho benshi bakomeje guhunga ingo zabo, abandi bakabura ababo, mu gihe amajwi asaba kurengera abasivili no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu akomeje kwiyongera.






