• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iran yongeye ku burira Israel ikoresheje amagambo akakaye.

minebwenews by minebwenews
October 17, 2024
in Regional Politics
0
Iran yongeye ku burira Israel ikoresheje amagambo akakaye.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iran yongeye ku burira Israel ikoresheje amagambo akakaye.

You might also like

Bikanganye perezida w’u Burundi yasabwe kuvana Ingabo ze muri RDC

U Burayi bwari bwihaye kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda bwahawe igisubizo gikakaye

U Rwanda mu magambo akarishye rwasubije RDC irushinja kuryanisha Wazalendo na FARDC

Ni umuyobozi w’ingabo z’indashyikirwa z’impundura matwara muri Iran, wa buriye igihugu cya Israel kutagira icyo itegura ku byo kwihorera kubera ibisasu bya misile bayirasheho, ngo kuko mu gihe yoramuka ibikoze yohura n’akaga itigeze ihura nako n’ikindi gihe.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri televisiyo yo muri icyo gihugu, Hossein Salami yagize ati: “Turabwira mwebwe Banyisiraheli ni mu gira igitero mugaba ahantu runaka hose muri Iran, tuzatera bibaje ahantu nk’aho hanyu.” Yongeyeho ko Iran ishobora kwinjira mu birindiro bya Israel nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje.

Ibi bikaba bije nyuma y’amakuru y’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi nka CNN byemeje ko Israel yamaze guhitamo ahantu izibasira muri Iran kandi bizaba mbere y’amatora yo mu kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iki Cyumweru, minisitiri w’ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, yaganiriye na minisitiri w’ingabo wa Israel, Yoav Gallant ku bijyanye n’ibikorwa bya Israel muri Liban na Gaza, hagamijwe gukumira intambara ishobora kwaduka mu karere.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, nawe yageze i Cairo kugira ngo aganire n’abayobozi ba Misiri mu rwego rwo kuzenguruka u Burasirazuba bwo hagati mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagiranye inama ya mbere n’ibihugu byo mu kigobe maze usohora itangazo risaba gutuza.

Rigira riti: “Turashimangira akamaro ko kugirana ibiganiro mu buryo bwa dipolomasi na Iran, kugira ngo habeho koroshya umwuka mubi mu karere.”

Ku ruhande rwayo, Israel nta kimenyetso cyerekana ko yoroshya ibikorwa byayo bya gisirikare byo kurwanya Hezbollah muri Liban nyuma yo kwica abayobozi bayo benshi na Hamas muri Gaza kandi yijeje kwihorera kuri Iran kubera igitero cyayo cya za misile cyo ku itariki ya 1/10/2024.

Qatar, igerageza gutegura ibiganiro bigamije guhagarika imirwano muri Gaza yavuze ko mu byumweru bitatu cyangwa bine bishize nta mishyikirano yigeze ibaho.

Kuri uyu wa kane kandi, ibitero by’indege bya Israel byahitanye Abanyapalesitine 11 mu mujyi wa Gaza, mu gihe ingabo za Israel zohereje ibifaru muri Jabalia mu majyaruguru, aho Abanyapalesitine n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bagaragaje impungenge z’ibura ry’ibiribwa n’imiti.

           MCN.
Tags: IranIsrael
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Bikanganye perezida w’u Burundi yasabwe kuvana Ingabo ze muri RDC

by Bahanda Bruce
September 14, 2025
0
Bikanganye perezida w’u Burundi yasabwe kuvana Ingabo ze muri RDC

Bikanganye perezida w'u Burundi yasabwe kuvana Ingabo ze muri RDC Umukuru w'ishyaka rya CNDD mu Burundi, Leonard Nyangoma, yaburiye ubutegetsi bw'iki gihugu cyabo, gucyura Ingabo bwohereje mu ntambara...

Read moreDetails

U Burayi bwari bwihaye kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda bwahawe igisubizo gikakaye

by Bahanda Bruce
September 13, 2025
0
U Burayi bwari bwihaye kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda bwahawe igisubizo gikakaye

U Burayi bwari bwihaye kwivanga mu miyoborere y'u Rwanda bwahawe igisubizo gikakaye U Rwanda rwakuriye inzira ku murima inteko ishinga amategeko y'umuryango w'ubumwe bw'u Burayi yarusabye kurekura Ingabire...

Read moreDetails

U Rwanda mu magambo akarishye rwasubije RDC irushinja kuryanisha Wazalendo na FARDC

by Bahanda Bruce
September 12, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda mu magambo akarishye rwasubije RDC irushinja kuryanisha Wazalendo na FARDC Guverinoma y'u Rwanda yamaganye ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bushinja ingabo zarwo kuryanisha Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by'umuryango ukomeye ku isi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails
Next Post
Igisirikare cya Israel cyivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah.

Igisirikare cya Israel cyivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?