Ishirahamwe ry’ A bari n’Abategarugori bo mu gihugu c’u Burundi, banenze ijambo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aheruka kugeza k’u Barundi, aho yashinje u Rwanda, gufasha no gucumbikira Inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara, zirwanya leta ya Bujumbura.
Binyuze mu muyobozi mu kuru wiryo shirahamwe r’izwi kw’izina rya “Inamahoro,” umuyobozi waryo, mukuru madame Marie Louise, yagize ati: “I kibazo cyo gushinja u Rwanda, ko arirwo nyiribayazana w’ibibazo biri mu Burundi, sibyo, nagato! Ibibazo by’u Burundi biri mu maboko y’abarundi kugira ngo bishire bivana n’uruhare abarundi ba bigizemo bafashijwe n’ubuyobozi.”
“Kwegeka i bibazo u Burundi, bufite ukavuga ko ba bitewe n’ibihugu by’abaturanyi sinshidikanya ko aho hatarimo kwibesha. Harimo kwibesha rwose.”
Yakomeje agira ati: “I bibazo by’abarundi abarundi bagomba ku byikemurira bonyine. Igihe ingorane zawe uzazegeka ku bandi, bigaragaza ko ushaka ko inshingano zawe uzazekorerwa n’abandi.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ijambo rye, ku Barundi, rizosa umwaka w’2023, y’ikomye u Rwanda, avuga ko rufasha Red Tabara, ko kandi bacyumbikiye izo Nyeshamba.
Yagize ati: “Twari tugize iminsi tuganira n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ku kibazo cya Red Tabara, tuziko bazobohereza mu Burundi ngo bacirwe urubanza ariko twaje gusanga u Rwanda rwara dufata kumaso, hubwo barimo ba begeranya ngo babone uko batera u Burundi.”
“Tugiye gufata Ingamba nshyasha ku Rwanda, tuzasaba amahanga adufashe kw’ikoma u Rwanda, ru cyumbikiye Red Tabara.”
Ndayishimiye kandi, yashinje u mutwe wa M23 ko urimo abarwanyi ba Red Tabara. Ibyo M23 itera utwatsi hubwo bagashinja leta ya Bujumbura, guhabwa ruswa na Kinshasa, kugira ngo ingabo z’u Burundi zifatanye na FDLR, FARDC na Wazalendo, ku rwanya umutwe wa M23.
Ubwo perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagezaga ijambo ku banyarwanda, tariki ya 31/12/2023, yavuze ko icyo azakomeza gushira imbere ko ari umutekano wa banyarwanda ko kandi abatekereza gushwanyaguza u Rwanda aribo bizabaho.
Ati: “Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose n’ubwo kenshi byaba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe ku gira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”
“Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza? icyo tuzi niki se? Aho gushwanyagurika, twarahageze turahazi, ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”
Yakomeje agira ati: “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’ibyatubayeho, ubwo rero Ushobora ku dukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”
Bruce Bahanda.