Israel Yinjiye mu Igihe Gishya cy’Intambara, Ivumbuye Ikoranabuhanga Rihanitse ryo ku Rwego Rukomeye
Minisiteri y’Ingabo za Israel yatangaje ko yamaze gushyikiriza ingabo z’igihugu ikoranabuhanga rishya kandi rihanitse ryo kurinda ikirere, rishobora gusenya ibisasu na drones bikoreshejwe mu kugaba ibitero, rikoresheje imirasire ikomeye (laser).
Iri koranabuhanga rishya ryiswe “Iron Beam,” rikaba ari ryo rya mbere Israel ikoze rishingiye ku gukoresha imirasire yangiza mu bwirinzi bw’ikirere (air defence system). Rifite umwihariko wo guhanura ibisasu na drones bidakoreshejwe missiles zisanzwe, ahubwo hakifashishwa imirasire ifite ubushobozi bwo gutwika no gusenya intego mu kanya gato.
Nk’uko Minisiteri y’Ingabo ibivuga, Iron Beam ikora itahura aho igisasu cyangwa drone zituruka, igahita iyerekezaho imirasire ifite ubukana bukomeye igasenya icyo gitero kitaragera ku ntego yacyo. Ibi bizajya bikorwa mu buryo bwihuse kandi bwikora, bigabanye cyane ibyago by’ibisasu bigera ku butaka bwa Israel.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bemeza ko Iron Beam izagabanya cyane ikiguzi Israel yajyaga ikoresha mu bwirinzi bw’ikirere. Mu gihe Iron Dome — ikoranabuhanga ryari risanzwe rikoreshwa — ryifashishaga missiles zihenze mu guhanura ibindi bisasu, Iron Beam yo izajya ikoresha imirasire, bigatuma ikiguzi cyo kwirinda ibitero kigabanuka ku rwego rugaragara.
Iri koranabuhanga rifatwa nk’intambwe ikomeye mu ikorwa ry’intwaro z’igihe kizaza, ndetse rikaba riri mu byatumye ibihugu bikomeye ku isi byerekeza amaso muri uru rwego. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite gahunda isa n’iyi izwi nka P-HEL, mu gihe u Burusiya bwo bwashyize imbere ikoranabuhanga ryiswe Peresvet.
U Bwongereza, u Bushinwa n’u Budage na byo byatangiye gahunda zo kwikorera bene iri koranabuhanga, bikaba bivugwa ko bimwe muri byo bigeze kure mu igeragezwa no mu ishyirwa mu bikorwa.
Iby’uko Iron Beam yatangiye gukoreshwa byerekana ko isi yinjiye mu kindi cyiciro cy’intambara zishingiye ku ikoranabuhanga rihanitse, aho imirasire ishobora gusimbura missiles mu kurinda ikirere, bigahindura isura y’umutekano n’ingamba za gisirikare ku rwego mpuzamahanga.






