Katumbi yagaragaje uruhande ashigikiye nyuma y’aho Kabila ashyinze icyama kirwanya Tshisekedi
Icyama cya “Ensemble pour la Republique” cya Maise Katumbi, cyagaragaje ko kidashigikiye ihuriro ry’amashyaka riheruka gushyingwa na Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18.
Mu minsi mike ishize nibwo Joseph Kabila n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, bahuriye i Nairobi muri Kenya, banashyingirayo ihuriro ry’amashyaka bise “Movement Sauvons la RDC.” Bavuga ko rigamije “ugukiza” igihugu cyabo mu kaga katewe n’ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi wasimbuye Kabila.
Katumbi na we uri mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, ariko utaritabiriye iriya nama yogushinga ririya huriro, ubwo yabazwaga icyatumye atayitabira yagize ati: “Umuryango nyoboye wa Ensemble pour la Republique wanze kwishora mu mushinga uyobowe na Joseph Kabila.”
Ibi byagaragaje ko hagati ya Joseph Kabila na Moïse Katumbi hari umwuka mubi. Ni mu gihe amakimbirane hagati y’aba bagabo yavutse mu myaka ya 2016 na 2018, ubwo Katumbi yabuzwaga guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye icyo gihe.
Cyobikoze n’ubwo ar’uko byagaragajwe, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko hakiri icyizere cy’uko Kabila na Katumbi bo kwiyunga, mu rwego rwo gushaka imbaraga zizabafasha kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.






