Kivu y’Amajyaruguru: Intambara ku Mutungo wa Rubaya Ikomeje Guteza Impaka, Guverineri Yaburiye Abashaka Kuwigarurira
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Guverineri Bahati Erasto Musanga yagaragaje ko abifuza gufata agace ka Rubaya bakoresheje intambara nta musaruro bazageraho, ashimangira ko ibyo bagerageza ari “inzozi zidafite ishingiro” mu gihe ibikorwa by’umutekano bikomeje gukazwa muri ako karere gakungahaye ku mutungo kamere.
Rubaya ni kamwe mu duce tuzwiho kugira ibirombe bikomeye bya coltan, amabuye y’agaciro akoreshwa cyane mu ikoranabuhanga rigezweho. Amakuru agaragaza ko aka gace gakubiyemo hafi 15% bya coltan iboneka ku Isi, bikagaha agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwayo, ibirombe byo muri Rubaya bikurura inyungu z’ibihugu bitandukanye n’ibigo bikomeye bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Mu rwego rwo gushaka kongera kugenzura utu duce, Perezida Félix Tshisekedi yigeze gushyira ikibazo cya Rubaya mu biganiro by’ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, harimo n’inzego z’ubufatanye n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro igenzura ako gace.
Mu bihe byashize, ahitwa Kinigi havugwa ko habaye isibaniro ry’ibikorwa bya gisirikare bigamije kugerageza kwigarurira Rubaya, aho Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, bivugwa ko bagerageje gushyiraho ibirindiro byo kugaba ibitero.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu mirwano iheruka, habayeho ikoreshwa rya drones mu bitero bivugwa ko byibasiraga ibirindiro by’imitwe ihanganye, ariko bikaba byaragize ingaruka ku baturage b’abasivili, harimo isenywa ry’inzu ndetse n’itakaza ry’ubuzima mu duce tumwe na tumwe.
Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho imirwano ihora isubira hagati y’impande zitandukanye.
Mu ijambo rye yavugiye i Kinigi, Guverineri Bahati Erasto Musanga yahumurije abaturage anihanangiriza abashaka kugaba ibitero kuri Rubaya, avuga ko ubuyobozi bufite ubushobozi bwo kurinda ako gace.
Yagize ati:
“Imbaraga zirahari, ntawuzabakura hano, tuzabatabara haba ku manywa cyangwa n’ijoro.”
Yakomeje avuga ko mu byumweru bishize hari ibitero bivugwa ko byagabwe n’imitwe irimo Interahamwe na FARDC mu duce twa Walikale, ariko bikaba bitarashoboka ko bafata Rubaya.
Ati:
“Ariko imbaraga zabakuye i Goma ntaho zagiye; zirahari. Abaturage bahumure, bakomere, turi kumwe n’Imana kandi dufite imbaraga, ntibazigera badutsinda.”
Guverineri Bahati yanavuze amagambo akomeye asaba abagerageza kugaba ibitero i Rubaya kubireka burundu, abita “inzozi zidashoboka.”
Ku rundi ruhande, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kuvuga ko rigenzura agace ka Rubaya kuva mu kwezi kwa gatanu 2024, aho rivuga ko ryahakuye ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo yari yarahafashe ibirindiro.
AFC/M23 ivuga ko ibikorwa byayo bigamije “kurinda abaturage no guhangana n’imitwe ivugwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano,” ahanini igira ingaruka ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’amakimbirane y’imitwe myinshi, aho guhangana hagati ya FARDC, AFC/M23, FDLR, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa bikomeje guhindura isura y’umutekano w’akarere.
Nubwo hakomeje kubaho imbaraga zitandukanye zigerageza kugenzura utwo duce dukungahaye ku mutungo kamere, abaturage bakomeje gusaba amahoro arambye no guhagarika burundu imirwano ibagiraho ingaruka zikomeye.






