Léopards yanditse amateka mu Gikombe cy’Isi cya FIFA 2026, igera mu mikino yo gukuranwamo ku nshuro ya mbere
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Léopards, ikomeje kwandika amateka mu Gikombe cy’Isi cya FIFA 2026, nyuma yo kubona itike yo gukina icyiciro cy’imikino yo gukuranwamo (Knockout Stage) ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Léopards yemeje ko ikomeje urugendo muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’isi, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Uzbekistan ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabereye mu Itsinda K.
Iyi ntsinzi yahesheje RDC amanota yari akenewe kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikira, aho ubu igiye guhangana n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (England) mu mukino wa 1/16 cy’irangiza (Round of 32).
Mu mikino itatu yakinwe mu matsinda, Léopards yagaragaje urwego rwiza ndetse n’ubushake bwo guhatana n’amakipe akomeye ku isi.
Urugendo rwayo rwatangiye inganya na Portugal igitego 1-1, ikurikizaho gutsindwa na Colombia igitego 1-0 mu mukino wari ukomeye kandi urimo guhangana gukomeye. Nyuma y’aho, RDC yagarutse ifite imbaraga nyinshi, itsinda Uzbekistan ibitego 3-1, ihita ibona itike yo gukomeza.
Nyuma y’iyi mikino, Léopards yarangije icyiciro cy’amatsinda ifite amanota ane, bihagije kugira ngo ibe imwe mu makipe yakomeje mu mikino yo gukuranwamo.
Ku wa 01/07/2026, mu mujyi wa Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Léopards izacakirana n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yarangije iyoboye Itsinda L, bityo ikaba iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa.
Uyu mukino uzaba ari isuzuma rikomeye ku bakinnyi ba RDC, bazaba bashaka gukomeza gukora amateka no kwerekana ko bashoboye guhangana n’ibihangange by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 ubu kigeze mu cyiciro cy’imikino yo gukuranwamo (Round of 32), aho amakipe yitwaye neza mu matsinda yatangiye guhatanira itike ya 1/8 cy’irangiza (Round of 16).
Mu yindi mikino iteganyijwe muri iki cyiciro:
- Colombia izahura na Ghana ku wa 03/07/2026.
- Portugal izakina na Croatia ku wa 02/07/2026.
Abazatsinda muri iyi mikino bazakomeza muri 1/8 cy’irangiza, bakomeze urugendo rugana ku gikombe cy’Isi.
Kugera mu mikino yo gukuranwamo ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru wa RDC. Ni ubwa mbere Léopards ibigezeho mu mateka yayo mu Gikombe cy’Isi, ibintu bikomeje gutanga icyizere ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu.
Nubwo izahura n’umukeba ukomeye ari we u Bwongereza, abakunzi ba Léopards bafite icyizere ko iyi kipe ishobora gukomeza gutungurana no gukomeza kwandika amateka mashya muri FIFA World Cup 2026.
— Minembwe Capital News




