Leta y’i Kinshasa mu mvururu z’imbere mu gihugu; Abayigize barimo guterana amagambo no kudacana uwaka
Ku wa Gatatu, tariki ya 29/04/2026, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro icyifuzo cyo kwikura icyizere cyari cyatanzwe na Depite Laddy Yangotikala Senga, uhagarariye agace ka Kisangani mu ntara ya Tshopo, cyari kigamije gukura Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani.
Iki cyifuzo cyari kigamije kugaragaza kutishimira imikorere ya Minisiteri y’Umutekano, cyagarutsweho cyane mu Nteko Ishinga Amategeko, aho habereye impaka zikomeye zishingiye ku buryo cyatanzwe n’uburyo cyateguwe.
Mu gihe habaga ibiganiro byo gusuzuma niba icyo cyifuzo cyakwemerwa ngo kijye mu biganiro byimbitse (recevabilité), Depite Gary Sakata yagaragaje impungenge zikomeye ku buryo cyateguwe, asaba ko cyahita giteshwa agaciro hatabayeho kugisesengura mu mizi.
Yagize ati: iki cyifuzo kirimo amakosa akomeye mu buryo bwacyo, harimo no kuba hari imikono y’abadepite ivugwaho kuba yarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse hakaba harimo amazina menshi yanditswe nabi. Yatanze urugero rw’amazina yanditswe mu buryo butari bwo, aho “Imani” handitswe mu mwanya wa “Amani”, na “Pua” mu mwanya wa “Puwa”.
Depite Sakata yakomeje ashimangira ko ibi ari ibimenyetso bifatika byerekana ko iki cyifuzo cyaranzwe n’uburiganya (fraude), bityo kikaba kidakwiye no kwakirwa ngo kijye mu biganiro byimbitse.
Ibi byahise biha imbaraga uruhande rushyigikiye ubutegetsi buriho (majorité présidentielle), rwifashishije izo mpamvu zishingiye ku mategeko n’imyitwarire y’imyandikire, kugira ngo iki cyifuzo gihagarikwe hakiri kare, kitaragera ku rwego rw’impaka ku ngingo zacyo nyamukuru.
Kugeza ubu, icyifuzo cyo gukura icyizere kuri Minisitiri Jacquemain Shabani ntikikiri ku murongo w’ibigomba gusuzumwa, kuko cyateshejwe agaciro ku mpamvu z’imiterere (forme), mbere y’uko kiganirwaho mu mizi (fond).
Ibi bivuze ko Minisitiri Shabani akomeje inshingano ze nta nkomyi, nubwo ibibazo byari byatumye hatangwa icyo cyifuzo bishobora gukomeza kugibwaho impaka mu buryo bwa politiki cyangwa mu bindi biganiro byo mu Nteko.
Abasesenguzi ba politiki muri RDC bagaragaza ko iki kibazo cyongeye kugaragaza ubushyamirane buri hagati y’impande za politiki zitavuga rumwe, ndetse kikerekana uburyo amategeko n’imyitwarire by’inteko bishobora gukoreshwa mu gukumira cyangwa gushyigikira ibikorwa bya politiki.
Mu gihe bamwe mu badepite bashinja abateguye icyo cyifuzo gukora amakosa akomeye, abandi bo bavuga ko hashobora kuba hari impamvu za politiki zagize uruhare mu kugitesha agaciro, cyane cyane mu rwego rwo kurinda ubutegetsi kudahungabana.
Ibi byose bikomeje kugaragaza ko mu rwego rwa politiki ya RDC, intambara y’amagambo n’amayeri mu miyoborere ikomeje gufata indi ntera, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano n’imiyoborere isaba impinduka zifatika.






