Loni Yongeye Kugaragaza Impungenge ku Ihungabana ry’Abana mu Burasirazuba bwa RDC
Mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yibanze ku kurengera abana bari mu bice byugarijwe n’intambara, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kugarukwaho nk’imwe mu bihugu bihangayikishije amahanga kubera ubukana bw’intambara ikomeje gufata intera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Uhagarariye u Bufaransa muri Loni, Jérôme Bonnafont, yatangaje ko raporo iheruka y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni igaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abana mu bice byugarijwe n’intambara ryageze ku rwego rutigeze rubaho. Yavuze kandi ko, ku nshuro ya mbere, ingabo za Leta zashyizwe mu bashinjwa umubare munini w’ihohoterwa ryakorewe abana.
U Bufaransa bwatangaje ko bushyigikiye gahunda ya Loni ikurikirana ikanandika amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana (MRM), cyane cyane muri RDC, aho UNICEF ifasha mu bikorwa byo gukusanya ibimenyetso no gutanga ubufasha ku bana bagizweho ingaruka n’intambara.
Mu burasirazuba bwa RDC, intambara ikomeje guhuza ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo, umutwe wa AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho. Abana benshi bakomeje kwicwa, gushimutwa, gushorwa mu gisirikare, gufatwa ku ngufu no kwamburwa uburenganzira bwo kwiga cyangwa kubona serivisi z’ubuvuzi. Hari abavuga ko FARDC n’imitwe iyishyigikiye, by’umwihariko Wazalendo, bifite uruhare runini muri ibyo byaha.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kunenga uburyo ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikemurwa, bavuga ko ingamba za gisirikare zonyine zitashoboye kugeza igihugu ku mahoro arambye. Bamwe mu batuye ibyo bice, by’umwihariko bamwe mu Banyamulenge, bavuga ko bagikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, bityo bagasaba ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gushyira imbere ibiganiro n’ubwiyunge.
Ku ruhande rwabwo, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje kuvuga ko bugamije kugarura ubusugire bw’igihugu no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro, bugashimangira ko ikibazo cy’umutekano gikeneye ubufatanye bw’akarere n’umuryango mpuzamahanga.
U Bufaransa bwasabye Akanama k’Umutekano ka Loni gufatira ibihano imitwe n’ingabo zose zigaragara muri raporo zishinjwa ihohoterwa rikorerwa abana, bushimangira ko kurengera abana bidakwiye kuba ikibazo cya politiki, ahubwo ko bikwiye gushingira ku bimenyetso bifatika no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga, abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje gusaba ko haboneka amahoro arambye, umutekano usesuye ndetse n’ubutabera ku bahuye n’ingaruka z’iyi ntambara imaze imyaka myinshi ihungabanya ubuzima bw’abaturage.





