Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy’indembe
Lieutenant General Alain Guillaume Bonyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi, yamaze kujya muri “coma.”
Gen Guillaume Bonyoni yagiye muri coma nyuma y’iminsi itanu avanwe muri gereza nkuru ya Gitega afungiwemo akajyanwa kuvurizwa mu bitaro bikuru by’iyi ntara ya Gitega.
Ubuzima bwa Alain Guillaume Bonyoni buri mu kaga, mu gihe bisanzwe bizwi ko kuva afunzwe mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2023, yafungiwe mu kumba ka wenyine.
Binazwi kandi ko yakatiwe igifungo cya burundu, kuko ubutegetsi bw’iki gihugu bumushinja ibyaha byinshi, birimo gushaka kugirira nabi umukuru w’iki gihugu, ndetse no guhirika ubutegetsi bwe.
Bumushinja kandi gukoresha ububasha yarafite mu nyungu ze bwite zitari iz’igihugu.
Uyu akaba yarahoze ari igikomerezwa muri Leta ya CNDD-FDD, kuko yari mu bategetsi bavuga rikijana. Mbere y’uko agirwa minisitiri w’intebe yaravuye mu nshingano zo kuyobora igipolisi cy’iki gihugu.
Ariko kuri ubu, amakuru avugwa n’Abarundi bageze aho arwariye avuga ko yajanwe mu cumba cy’indembe cy’ibitaro bya Gitega bikuru.
Bakavuga ko ari gukurikiranwa bidasanzwe n’itsinda ry’Abaganga baturutse i Bujumbura ku murwa mukuru w’ubukungu w’iki gihugu. Ibi bitaro ari kuvurirwamo umutekano wabyo na wo wakajijwe, ni mu gihe hasutswe Abapolisi n’abasirikare benshi bo mu ishami ry’iperereza.
Amakuru yo ku ruhande akavuga ko Bonyoni arembye cyane, ndetse ko n’amahirwe ye yo gusubira mu ibohero gufungwa ubuzima bwe bwose ari make.