M23 yafashe Bukavu ihirukana ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Ingabo ziyobowe na Major Gen Sultan Makenga, zo mu mutwe wa m23, zafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho zawikanyemo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/02/2025, ni bwo uyu mutwe wa m23 wafashe umujyi wa Bukavu, nyuma y’aho ingabo z’u Burundi zifasha iza RDC kurwanya uyu mutwe zari zimaze kuwuhungamo n’iz’iki gihugu.
M23 yinjiye muri Bukavu nyuma yokwigarurira ikibuga cy’indege cya Kavumu n’utundi duce duherereye mu nkengero zacyo.
Amashusho yafashwe na bamwe mu baturiye i Bukavu yerekana abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 bari mu mujyirwagati.
Bikavugwa ko m23 yageze muri uyu mujyi ingabo zirimo iz’u Burundi, Fardc, imitwe yitwaje imbunda ikorana byahafi na Leta ya Kinshasa zamaze guhungira mu bice byo muri teritware ya Walungu na Uvira.
Ikinyamakuru cya Jeunne Afrique cyanditse ko guverineri w’iyi Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yahunze ku wa kane, kuri ubu nta muyobozi wo ku ruhande rwa leta ukiwurimo.
Ifatwa ry’umujyi wa Bukavu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, byatumye Perezida Félix Tshisekedi asiga inama yari yitabiriye mu Budage yigaga ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.
Bukavu ifashwe nyuma y’uko hashyize ibyumweru bitatu uyu mutwe ufashe Goma nayo ifatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu yaruguru.